AMAKURU POLITIKI

Dore byinshi wamenya kuri Somalia yamaze kwemezwa nk’ Umunyamuryango wa 8 mubihugu bigize EAC.

Dore byinshi wamenya kuri Somalia yamaze kwemezwa nk’ Umunyamuryango wa 8 mubihugu bigize EAC.
  • PublishedNovember 24, 2023

Kuruyu wa Gatanu taliki ya 24, Ugushyingo 2023, nibwo Igihugu cya Somalia cyemewe ninama y’ Abakuru b’ Ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’ Uburasirazuba EAC, nk’ umunyamuryango wawo wa 8.

Ibi byemerejwe mu nama nkuru y’ Abakuru b’ Ibihugu bigize uyu muryango, yateraniye I Arusha muri Tanzania kunshuro yayo ya 23,Aho mungingo zari ziteganyijwe kwigwaho harimo niyo gusuzumira hamwe ubusabe bwa Somalia bwuko yankwinjizwa mubihugu bigize Uyu muryango.

Hari hashize Iminsi  micye umunyamabanga mukuru w’ Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba Bwana Peter Mathuki, atangarije muri Maroke (Morocco) ko iyi nama ya 23 y’ Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango wa EAC, ishobora kuzasiga Igihugu cya Somalia cyemewe nk’Igihugu kinyamuryango cya 8 cya EAC.

Dore ibyo wamenya ku gihugu cya Somalia

1. Somalia n’ Igihugu cyabonye ubwijyenjye bwacyo ku Italiki ya 1 Nyakanga 1960, nyuma yo kwihuza kwibice bibiri byakoronizwaga n’ Ubutaliyani ndetse n’ Ubwongereza. ( British Somali na Italian Somali), Ibi bituma Italiki ya 1 Nyakanga, bayifata nk’umunsi bizihizaho ubwigenge bwa Somalia.

Hassan Sheikh Muhamud uyoboye Somalia kurubu.

2. Somalia, ifite umurwa mukuru wayo witwa Mogadishu city, aho kurubu iyobowe na Perezida Hassan Sheikh Muhamud watowe nabaturage mu mwaka wa 2022.
Iki gihugu cya Somalia kikaba giherereye mugace kazwi nk’ Ihembe rya Africa Aho gituranye n’ Ibihugu birimo; Ethiopia, Djibouti, Kenya ndetse ninyanja y’ Abahinde ( Indian Ocean) mu burasirazuba bwacyo.

Ikarita igaragaza Igihugu cya Somalia n’ abaturanyi bacyo.

3. Somalia ifite abaturage bangana na Million 17.07(17,070,000 millions) hagendewe k’ Ibarura ryo muri 2021, Aho Iri barura Kandi ryasanze Somalia ifite Umusaruro Mbumbe w’ ibyinjijwe imbere mugihu (GDP), ungana na 7.6288 Billion USD, Naho Ifaranga rikoreshwa muri iki gihugu ryo ryitwa; Somali Shilling.

4. Ikindi  wamenya kuri Somalia Kandi nuko Ari Igihugu gifite ubuso bungana na kilometero zisaga 637,657km². ikindi Kandi nuko indimi z’ igi Somali, ni Icyarabu (Arabic ) arizo ndimi zivugwa cyane muri iki gihugu giherereye muburasirazuba bwa Africa.

Kwemerwa kwa Somalia mu Umuryango wa’ Africa y’Uburasirazuba EAC, bije nyuma yuko hatari hashize igihe kinini Igihugu cya DR Congo nacyo cyinjijwe muri Uyu muryango, bihita biwugira Umuryango ugizwe n’ Ibihugu bigera Ku 8 .

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *