Ibyo Wamenya Ku Gitero Cya Israheli Ku Bitaro Binini Al-Shifa Byo Muri Gaza.
Igisirikare cya Israhel cyagabye ibitero ku bitaro bikuru by’i Gaza mu gikorwa bise icyo “kurandura burundu ibikorwa bya Hamas.” Bamwe mu babonye ibyo bikorwa bya gisirikare bya Israheli ku bitaro bya Al-Shifa babwiye BBC ko abasirikare bahageze nijoro kandi ko bari barimo guhata abantu bahasanze ibibazo.
Kuri uyu wa Gatatu, Tariki 15 Werurwe 2023, Israel yavuze ko yatahuye ikigo cy’ibanga gikoreramo umutwe wa Hamas kiri mu buvumo bw’ibyo bitaro, inashyira hanze amwe mu mafoto n’amashusho y’ibyo yavuze ko muri ubwo buvumo harimo intwaro n’ibikoresho bya Hamas. Uyu mutwe wa Hamas uhakana kugira ibirindiro aho hantu ndetse ikanyomoza ibyo Israheli itangaza.
Umukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Martin Griffiths, yavuze ko “ababajwe cyane n’igitero cya Israel kuri ibi bitaro mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryavuze ko “rihangayikishijwe cyane n’abarwayi ndetse n’abakozi bo kuri ibi bitaro ubu ritagishobora kuvugana na bo.”
Khader, umunyamakuru uri imbere mu bitaro bya Al-Shifa yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko abasirikare ba Israhel aribo bari kugenzura byuzuye ibyo bitaro kandi ko kugeza ubu nta bikorwa byo kurasa birimo kuhabera.
Yavuze ko ibifaru bitandatu hamwe n’abasirikare kabuhariwe (abakomando) bagera hafi ku 100 binjiye muri ibyo bitaro mu ijoro. Nuko abasirikare ba Israhel bagenda icyumba ku kindi babaza ibibazo abakozi n’abarwayi. Amakuru avuga ko IDF yasabye abagabo bose bafite hagati y’imyaka 16 na 40 kuva mu nyubako z’ibyo bitaro, uretse abo mu mashami yo kubaga n’ay’indembe, bakajya mu mbuga y’ibyo bitaro. Amakuru agakomeza avuga ko abasirikare barashe mu kirere, mu rwego rwo guhatira abari bari imbere mu bitaro gusohoka.
Israheli ivuga ko yatahuye ikigo Hamas ikoreramo. Mbere yaho ku wa gatatu, IDF yavuze ko abasirikare bayo bari mu gikorwa simusiga kigambiriye Hamas mu gace kazwi k’ibyo bitaro. IDF ikomeza ivuga ko icyo gitero gishingiye ku makuru y’ubutasi n’ibicyenewe mu mikorere, isaba abaterabwoba n’abarwanyi ba Hamas bose bariyo kwishyikiriza abasirikare bayo.
Ku mugoroba wo ku wa gatatu, IDF yavuze ko abasirikare bayo batahuye ikigo cyo kuyoboreramo ibikorwaibikorwa bya gisirikare, intwaro, n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Hamas imbere mu nyubako ikorerwamo ibyo kunyuza (gucisha) abantu mu cyuma (MRI).
Muri videwo imara iminota irindwi, umuvugizi wa IDF Jonathan Conricus atunga urutoki kuri za cameras z’umutekano yavuze ko zari zipfukiranye, ndetse n’intwaro yavuze ko ari imbunda zo mu bwoko bwa AK47 zihishe inyuma ya za skaneri (scanners) za MRI.