Uncategorized

Ibyaranze Italiki ya 28 Ugushyingo mu mateka

Ibyaranze Italiki ya 28 Ugushyingo mu mateka
  • PublishedNovember 28, 2023

Uyu munsi ni Italiki ya 28 Ugushyingo ikaba umunsi wa 2 w’icyumweru cya 48 mu byumweru bigize umwaka ku njyengabihe ya Gregoire (Gregoire Calendar), ukaba ari umunsi wa 333 mu minsi igize umwaka bivuze ko habura iminsi 32 ngo umwaka urangire.

Iyi Taliki nibwo Ibihugu nka Leta zunze ubumwe za America zizihiza ho umubumbe utukura (Red plannet day) ariwo wa Mars.
Umunsi w’umubumbe utukura wizihizwa ku ya 28 Ugushyingo, akaba aribwo icyogajuru cya Mariner Spacecraft 4 cyoherejwe na NASA mu 1964, kikaba cyari muri Misiyo ya mbere y’ubushakashatsi kuri Mars.
Aho byatwaye hafi amezi umunani yuzuye kugirango icyi cyogajuru kigere ku mubumbe wa Mars.

 

Uyu munsi Kandi muri leta zunze ubumwe za America bawuhariye, umunsi wo gutanga(national giving day) uza ukurikira uwahariwe gushima(Thanksgiving day).

 

Ni Italiki kiriziya Gatolika izirikanaho abatagatifu barimo mutagatifu James wi I Marches

 

Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1520: Umunya Portugal Ferdinand Magellan wakoraga urugendo rwo kuzenguruka isi, yavuye ku butaka bwa Amerika y’amajyepfo, ari kumwe n’ubwato 3 yari ayoboye bagera ku Nyanja ya Pasifika, aba umunyaburayi wa mbere ugeze kuri iyi Nyanja avuye ku Nyanja ya Atlantika.

Umunya Portugal Fredinand Magellan wakoze urugendo rwambere rwazengurutse isi.

 

1814: Ikinyamakuru The Times cyasohotse bwa mbere mu mujyi wa Londres ku mpapuro zasohowe n’imashini yavumbuwe n’abadage Friedrich Koenig na Andreas Friedrich Bauer, bitangiza isohoka ry’ibinyamakuru ku mpapuro bikagera ku bantu benshi.

1821: Igihugu cya Panama cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Espagne gihita cyinjira mu cyitwwaga Gran Colombia.

1843: Ibirwa bya Hawaii byahawe ubwigenge n’ibihugu by’ubwongereza n’ubufaraansa, gihita cyitwa ubwami bwa Hawaii.

1893: Mu gihugu cya New Zealand, abagore baratoye bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu.

1912: Igihugu cya Albania cyabonye ubwigenge bwacxyo ku bwami bwa Ottoman.

1958: Ibihugu bya Chad, Repubulika ya Kongo Brazza, na Gabon byinjiye mu muryango w’ibihugu by’ubufaransa.

1960: Igihugu cya Mauritania cyabonye ubwigenge ku bufaransa.

1966: Michel Micombero yahiritse ubwami mu Burundi maze ahita yigira perezida wa mbere w’u Burundi.

1975: Timor y’uburasirazuba yabonye ubwigenge bwayo ku gihugu cya Espagne.

1981: Ibonekerwa ry’I Kibeho: Abanyeshuri bigaga I Kibeho batangiye kubonekerwa na Bikira Mariya.

1991: Ossetia y’amajyepfo yabonye ubwigenge bwayo kuri Georgia.

2002: Igisasu cy’umwiyahuzi cyaturikiye muri hotel y’abayahudi mu mujyi wa Mombasa muri Kenya, mu gihe ikindi gisasu cyari kigamijwe guturitsa indege ya Arkia Israel Airlines 582 kitayifashe. Ibyo bitero byari bigamije Israel.

 

Abantu bavutse uyu munsi:

1853: Helen Magill White, umugore wa mbere w’umunyamerika wabashije kugera ku mpamyabumenyi y’amashuri ya Ph.D. nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1944.

1929: Berry Gordy, utunganya indirimbo z’amajwi w’umunyamerika, akaba ariwe washinze inzu itunganyaumuziki ya Motown Rec. yamenyekanyemo abahanzi bagiye bakomera ku isi nka Whitney Houston n’abandi nibwo yavutse.

1962: Jon Stewart, umukinnyi wa filime zisekeje akaba n’umushushyarugamba w’umunyamerika nibwo yavutse.

1968: Dawn Robinson, umuririrmbyikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda En Vogue nibwo yavutse.

1972: Paulo Figueiredo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Angola nibwo yavutse.

1974: Styles P, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: Marlon Broomes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1977: Fabio Grosso, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1977: Gavin Rae, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ecosse nibwo yavutse.

1978: Mehdi Nafti, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyatuniziya nibwo yavutse.

1979: Chamillionaire, umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980: Stuart Taylor, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1981: Brian Tevreden, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1983: Nelson Haedo Valdez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaparaguay nibwo yavutse.

1984: Trey Songz, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1985: Álvaro Pereira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Uruguay nibwo yavutse.

1986: Mouhamadou Dabo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1988: Scarlett Pomers, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1990: Dedryck Boyata, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umubiligi nibwo yavutse.

1991: Jessica Robinson, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

 

Abantu bitabye Imana( batabarutse) uyu munsi:

741: Papa Gregoire wa 3 yaratashye.

1939: James Naismith, umunyamerika wakomokaga mu gigugu cya Canada akaba ariwe washinze umukino wa Basketball yaratabarutse ku myaka 78 y’amavuko.

2012: José Maria Fidélis dos Santos, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *