AMAKURU

Ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika byikomye umutwe wa Hamas bawusaba kurekura imfungwa wafashe.

Ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika byikomye umutwe wa Hamas bawusaba kurekura imfungwa wafashe.
  • PublishedOctober 24, 2023

Umubare munini w’ibyamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Hollywood) bishyize hamwe kugirango bahatire Hamas kurekura abantu bose bafashe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas wo muri Gaza banasaba Perezida Biden kubigiramo uruhare  kugira ngo barekurwe.

Tiffany Hardish, Bradley Cooper, Justin Timberlake, Chris Rock and Gwyneth Paltrow ni bamwe mu byamamare bandikiye Perezida Joe Biden ibaruwa irambuye bamusaba kubwira umutwe wa Hamas ukarekura imfungwa wafashe.

Iyi ntambara ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas imaze kwangiza byinshi ku mpande zombi.

Ibaruwa ifunguye iri mu bukangurambaga bushya bugezweho i Hollywood, buhuje bamwe mu byamamare b’abayahudi n’abayobozi babo, bise #NoHostageLeftBehind.

Ni umubare munini w’ibi byamamare bya Hollywood wasinye kuri iyi baruwa, kandi biragaragara ko ufite intego nziza ariko haribazwa uko iyi baruwa y’ibi byamamare izakura mu nzara z’ibyihebe izi mfungwa wafashe bugwate.

Birasa n’aho ibi byamamare bitegeye amaboko White House ngo barebe ko hari icyo bazabikoraho. Muri iyi baruwa bakaba baranashimiye Perezida Biden kuba yarabashije kugarura mu rugo kuri uyu wa Gatanu, izindi mfungwa ebyiri z’Abanyamerika zari zarafashwe n’uyu mutwe wa Hamas.

Ibyamamare byatakambiye White House ngo imfungwa zirekurwe.

Ibi byamamare biravuga ko bitewe impungenge cyane n’inzirakarengane z’abantu barenga 220 ndetse n’abana barenga 300 bar mu maboko y’abaterabwoba ba Hamas aho babatera ubwoba bakoresheje iyicarubozo ndetse bakaba banicwa.

Mu ibaruwa banditse bagize bati “Twese turashaka ikintu kimwe: Ubwisanzure kubanya Isiraheli n’Abanyapalestine babana mumahoro.  Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwakwirakwijwe na Hamas bugahagarara.  Kandi byihutirwa, muri iki gihe, dukeneye umudendezo ku bagizwe ingwate. Turasaba abantu bose kutaruhuka kugeza igihe ingwate zose zirekuwe.  Nta ngwate n’imwe igomba gusigara inyuma.”

Amakuru dukesha TMZ, avuga ko ejo kuwa mbere tariki 23/10/2023, abarwanyi ba Hamas barekuye abantu babiri bo muri Israheli bari bafashe bugwate ariko ngo abagore babo bo bakaba barasigaranywe n’ibyihebe.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *