AMAKURU

Ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi Mata 1994 m ‘urwanda biracyakurikiranwa nubu faransa

Ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi Mata 1994 m ‘urwanda biracyakurikiranwa  nubu faransa
  • PublishedMay 11, 2023

Abatutsi bagera ku 800,000 n’abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bishwe mu gihe cy’iminsi 100 muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 (ifoto mbarankuru)

hilippe Hategekimana wahoze ari umujandarume mu Rwanda ku wa gatatu yatangiye kuburanishwa mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa ashinjwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano, abona uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa akoresheje izina Philippe Manier.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo y’uyu mugabo w’imyaka 66, ubwo yari abajijwe n’umucamanza kwemeza umwirondoro we, aramusubiza ati:

Nitwa Philippe Manier”.

Yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, ndetse ahungira muri Cameroun mu 2017, ubwo yari yamenye ko yashyiriweho ikirego, nkuko bitangazwa

Yatawe muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun mu 2018 yoherezwa mu Bufaransa.

Inyandiko y’amapaji 170 ikubiyemo ikirego kimushinja yabonywe n’ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, irimo ko ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi babarirwa mu magana ubwo yari umujandarume ufite ipeti rya ‘adjudant-chef’ mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Yahakanye ibyo aregwa. Mu gihe byaba bimuhamye, yakatirwa gufungwa burundu.

Urubanza mu mizi – igihe hazaba hatangiye kumvwa abatangabuhamya – ruteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Kamena (6).

Uru rubaye urubanza rwa gatanu rubereye mu Bufaransa rw’umuntu ucyekwaho uruhare muri jenoside yo mu Rwanda.

Abatutsi bagera ku 800,000 n’abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bishwe mu gihe cy’iminsi 100 guhera mu kwezi kwa Mata (4) mu 1994. Inkuru dukesha voa

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *