Uncategorized

Ibizwi nk’ibiyege(ibyoba bitaribwa)havumbuwe umuti uzajya utuma biribwa

Ibizwi nk’ibiyege(ibyoba bitaribwa)havumbuwe umuti uzajya utuma biribwa
  • PublishedMay 22, 2023

Abashakashatsi bo muri ‘Sun Yat-Sen University’, kaminuza yo mu Bushinwa bavumbuye umuti ushobora kwifashishwa mu guhangana n’uburozi bwo mu gihumyo ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu benshi. Buri mwaka cyica abagera ku 100 kigatera indwara ababarirwa mu bihumbi.

Abenshi mu bo cyica ni abatunzwe no gushakisha hirya no hino aho bashobora kubona ibiribwa uko byaba bimeze kose, bacyibeshyaho ko kuribwa nyamara cyifitemo uburozi bwinshi.

Hari hashize igihe kirekire nta muti uvura uburozi bwo muri icyo gihumyo uhari kuko bwakozwe kuva mu myaka ya 1700 ariko bwari butaratanga umusaruro.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwasohotse muri Nature Communication, bwavumbuye umuti ushobora kwifashishwa mu gihe umuntu yariye igihumbo kitagenewe kuribwa nk’uko byatangajwe na Qiaoping Wang, umwe mu babuyoboye.

Inkuru ya Business Inside Africa ivuga ko FDA yemeje umuti witwa indocyanine green (ICG) ushobora guhangana n’uburozi bwo mu buhumyo bwitwa alpha-amanitin, hakoreshejwe ikinyabutanire cya indocyanine green (IGG).

Wageragerejwe ku mbera aho izigera kuri 50% zawuhawe zabashije kurokoka ubwo burozi ariko ubushakashatsi burakomeje ngo harebwe agaciro kawo mu by’ubuvuzi ku kiremwa muntu.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *