AMAKURU IGISIRIKARE

Ibisa nkiterabwoba Perezida Kim Jong Un yamurikiwe intwaro nshya u Burusiya bufite

  • PublishedSeptember 17, 2023

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yahuye na Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya amumurikira indege z’intambara u Burusiya bwakoze.

Perezida Kim yageze mu Burusiya tariki 12 nzer 2023 Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yahuye na Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya amumurikira indege z’intambara u Burusiya bwakoze.

Perezida Kim yageze mu Burusiya tariki 12 Nzeri 2023, ahura na Perezida Vladimir Putin banaganira ku ntambara iri kubera muri Ukraine.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kim yatemberejwe ikibuga cy’indege z’intambara kiri muri Vladivostok, yerekwa indege z’intambara za Tu-160, Tu-95MS na Tu-22M3, Su-34, Su-30SM, Su-35S na Su-25SM3 nk’uko Ibiro Ntaramakuru RIA byabigarutseho.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ibinyujije kuri Telegram yatangaje ko Kim Jong Un yasobanuriwe imikorere yo ku rwego rwo hejuru y’ibisasu bya Kalibr bishobora kurasirwa mu mazi cyangwa ahandi bikageza muri kilometero 1500 uvuye ku bwato.

Perezida Kim yahawe impano isa n’ubwo bwato ndetse yandika mu gitabo cy’abashyitsi nubwo hatigeze hatangazwa ibyo yanditse.

Itangazamakuru ryo muri Koreya ya Ruguru ku wa Gatanu ryanditse ko Perezida Kim Jong yashimishijwe n’ibikoresho bya gisirikare yabonye mu Burusiya.

Kim yasuye uruganda runini rukorera indege z’intambara Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya.

2 Nzeri 2023, ahura na Perezida Vladimir Putin banaganira ku ntambara iri kubera muri Ukraine.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kim yatemberejwe ikibuga cy’indege z’intambara kiri muri Vladivostok, yerekwa indege z’intambara za Tu-160, Tu-95MS na Tu-22M3, Su-34, Su-30SM, Su-35S na Su-25SM3 nk’uko Ibiro Ntaramakuru RIA byabigarutseho.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ibinyujije kuri Telegram yatangaje ko Kim Jong Un yasobanuriwe imikorere yo ku rwego rwo hejuru y’ibisasu bya Kalibr bishobora kurasirwa mu mazi cyangwa ahandi bikageza muri kilometero 1500 uvuye ku bwato.

Perezida Kim yahawe impano isa n’ubwo bwato ndetse yandika mu gitabo cy’abashyitsi nubwo hatigeze hatangazwa ibyo yanditse.

Itangazamakuru ryo muri Koreya ya Ruguru ku wa Gatanu ryanditse ko Perezida Kim Jong yashimishijwe n’ibikoresho bya gisirikare yabonye mu Burusiya.

Kim yasuye uruganda runini rukorera indege z’intambara Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *