AMAKURU IMIKINO

Ibipfunsi Byarishije Hagati Y’abashoferi Babiri Batwara Imodoka Z’amasiganwa.

Ibipfunsi Byarishije Hagati Y’abashoferi Babiri Batwara Imodoka Z’amasiganwa.
  • PublishedMay 8, 2023
NASCAR Cup Series, Ross Chastain (1) na Kyle Larson (5) mu masiganwa ya AdventHealth 400, Kansas Speedway, Mu mujyi wa Kansas kuwa 06/05/2023

Ku mugoroba wo kucyumweru, Noah Gragson utwara imodoka yo mubwoko bwa Sunseeker Resort Chevrolet ifite nimero 42, na Ross Chastain utwara imodoka yo mubwoko bwa AdventHealth Chevrolet ifite nimero 1, bashyamiranye nyuma yuko Denny Hamlin avanye Kyle Larson ku mwanya wa mbere mu masiganwa ya Kansas Speedway. Guhubuka no kwiruka cyane bya Chastain byatumye abandi bashoferi bose binuba, nkuko byagaragaraga ko byabangamiye Gragson bikamuzitira akabura ubwisanzure. Nyuma y’Amasiganwa nibwo Gragson yegereye Chastain ngo amwihanangirize hanyuma igipfunsi kirarisha.

Noah Gragson, asuhuza abafana mbere yuko amasiganwa atangira.

Chastain yakubise igipfunsi cyiza Gragson, hanyuma undi agerageje kumwishyura nibwo abashinzwe umutekano ba NASCAR bahise babajya hagati barabatandukanya. Gragson mumagambo ye yahise agira ati: “Ndarambiwe rwose, nijuse uburyo Chastain atwara. Uyu musore yitambika buri umwe, buri wese aramurambiwe rwose.” Gusa nyuma yaho Chastain yaje kwemera ko koko yabangamye ubwo bazengurukaga bwa 4. “Nabangamye byo ubwo twahindukiraga kunshuro ya 4, gusa Noah nanjye dutwara kimwe kuko twitoreza hamwe, tukitegurira hamwe, rero turaziranye bihagije. Namubangamiye pe, mubuza uburyo ubwo twakataga bwa 4.”

Ross Chastain, agenda agana aho amasiganwa yabereye.

Chastain yasoje ari ku mwanya wa 5, naho Gragson asoza ari uwa 29. Nkuko byatangajwe nyuma y’Isiganwa rya NASCAR Cup Series AdventHealth 400 muri Kansas Speedway ejo hashize ku itariki 07/05/2023 mu mujyi wa Kansas.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *