AMAKURU

ibihumbi 30 byatangwaga ku ihererekanya ryubutaka bwaguzwe byakuweho

ibihumbi 30 byatangwaga ku ihererekanya ryubutaka bwaguzwe byakuweho
  • PublishedNovember 30, 2023

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA) cyatangaje ko amafaranga y’u Rwanda 30 000 mu gihe cy’ihererekanya rishingiye ku bugure bw’ubutaka yamaze gukurwaho.

Ni icyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 8 Ugushyingo 2023 nyuma yo gufatwaho umwanzuro na Guverinoma.

Umuyobozi Mukuru wa NLA, Nishimwe Marie Grace yagaragaje ko ari icyemezo cyaturutse ku kuba abaturage barinubiraga aya mafaranga kenshi.

Yagize ati: “Aya mafaranga ibihumbi 30 yavuyeho ku ihererekanya ry’ubutaka ntabwo akishyurwa, abaturge bakunze kubyinubira batumva ukuntu abantu bishyura amafaranga amwe yaba uwagurishije amafaranga ibihumbi 500 cyangwa miliyoni 5 n’izirenzeho ku buryo wasangaga nk’uwagurishije ibifite agaciro k’ibihumbi 50 nko mu giturage atabona icyo kwishyura mu gihe cy’ihererekanya,rero Guverinoma yarabumvise ibikuraho.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka cyagaragaje ko ubutaka bufite agaciro karengeje miliyoni 5 buzajya butangwaho umusoro uri hagati y’amafaranga 2 na 2,5% by’agaciro kabwo.

Icyakora, ku butaka bwabonetse ku mpamvu y’impano cyangwa se ku izungura bwo kubuhererakanya bigisaba gutanga ibihumbi 30 nk’uko byari bisanzwe.

Haracyategerejwe ko iteka rya Perezida risohoka ryemeza niba ababuhererekanyije bishyura cyangwa batishyura.

Ni umushinga urimo gutegurirwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) hakaba hagitegerejwe ko iteka ryemezwa na Perezida.

Abaturage bakunze kwinubira kenshi ikiguzi cyo guhererekanya ubutaka cyari ibihumbi 30 by’u Rwanda ariko umuyobozi wa NLA, Nishimwe yashimangiye ko   kuyakuraho, bigiye gukemura ikibazo cya bamwe mu baturage batindaga kwandikisha ubutaka nyuma yo kubugura bikaba byateza ibindi bibazo birimo no kuba bwagurishwa inshuro ebyiri cyangwa zirenzeho.

Ati: “Bivuze ko abaturage baguze ubutaka ariko bagatinda kubwandikisha ubu barimo kubwandikisha. Ni ukuvaga ngo bazagira umutekano ku butaka kubera ko bazaba babufiteho uburenganzira, uwabuguze ibihumbi 50 ubu nta kintu arimo gutanga, uwabuguze miliyoni enye na we nta kintu arimo gutanga bose batakaga ko amafaranga ababereye menshi ubu babonye igisubizo.”

Yunzemo ati: “Na byo binarinda abaturage kuko wasangaga abaturage bagura bakabigumana mu nyandiko ariko uwagurishije akaba yakongera akabugurisha cyangwa akabutangaho ingwate muri Banki, kuko ntaho byabaga byanditse ko yabugurishije. Ni ukuvuga ngo ubu uwabuguze wese yakwandikisha ubutaka nta kibazo.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje kenshi ko gutanga amafaranga ibihumbi 30 y’u Rwanda kuri buri muntu wese waguze cyangwa wagurishije, kari akarengane kuba abantu bishyuraga amafaranga angana kandi ubutaka budafite agaciro kangana ndetse n’aho buherereye hatandukanye by’umwihariko nko mu cyaro buba bufite agaciro kari hasi ugereranyije n’ubwo mu mujyi.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *