UBUTABERA

Ibihano bigenerwa utatanze amakuru y’ahajugunywe imibiri

Ibihano bigenerwa utatanze amakuru y’ahajugunywe imibiri
  • PublishedApril 19, 2024

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko ibyaha byo guhisha amakuru ahantu hajugunywe imibiri y’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biri mu rutonde rw’ibyaha bigize ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Byagarutsweho n’umukozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, mu kiganiro aherutse kugirira kuri Televiziyo Rwanda.

Avuga ko hari ibihano bitegereje abanga gutanga amakuru ku hantu hajugunywe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati: “Ubundi gutanga amakuru ni byiza nta nubwo bihanirwa ariko noneho guhisha amakuru byo birahanirwa.”

Ntirenganya asobanura ko kudatanga amakuru ari icyaha gihanwa n’amategeko muri bya byaha bigize ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo bifite n’ibihano bikomeye.

Uwagihamijwe n’ubutabera ni igifungo kiri hagati y’imyaka 7 n’imyaka 9 ndetse n’ihazabu hagati ya 500,000 na 1,000,000.

RIB itangaza ko ikintu cyiza gituma imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iboneka, bituruka ku ntambwe y’imyumvire abantu bagezeho kugira ngo babohoke batange amakuru, aho imibiri iri hagaragare.

Ni no mu rwego rw’uko abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi babashe guhumurizwa cyangwa babohoke ku mutima.

Ntirenganya, umukozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB, agira ati: “Imitima iruhuke ari uko abantu babashije gushyingura abantu babo ariko noneho na babandi babifitemo uruhare cyangwa na wa wundi ufite amakuru na we abohoke kuko yari afite ibimurwaniramo.”

Avuga ko uwanze gutanga amakuru, ejo ejobundi bishobora kumenyekana kandi iyo bimenyekanye nta makuru yatanzwe, amategeko arakurikizwa.

Ati: “Nta mpamvu rero yo kugira ngo abantu bagwe mu bihano nk’ibingibi bafite na za ntamabara zibarwaniramo mu mitima yabo, nabo ubwabo badafite amahoro kandi twabonye ko gutanga amakuru bidahanirwa ahubwo ko gutanga amakuru bibohora.”

Hatangajwe ibihano bigenerwa utatanze amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside, mu gihe mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye habonetse imibiri igera mu 2,000 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarajugunywe mu masambu y’abaturage.

Ni mu gihe kandi mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu rugo rw’umuntu habonetse imibiri 21 biturutse ku ikorwa ry’umuhanda.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *