AMAKURU

Huye: ibiceri 150 FRW byatumye Nkurunziza Jean Marie yica Muhamahoro Emmanuel amuteye icyuma

Huye: ibiceri 150 FRW byatumye Nkurunziza Jean Marie yica Muhamahoro Emmanuel amuteye icyuma
  • PublishedOctober 27, 2023

Umusore w’imyaka 19 witwaga Muhamahoro Emmanuel yitabye Imana kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare,nyuma y’umunsi umwe atewe ibyuma na Nkurunziza Jean Marie w’imyaka 20 barwaniye mu kabari bapfa 150 Frw.

 

Ibi byabereye mu mudugudu w’Umuyange mu mugoroba wo kuwa 25 Ukwakira uyu mwaka. Ni mu kagari ka Gahororo, mu murenge wa Karama ho mu karere ka Huye.

Amakuru agera ku IJWIMONITOR avuga ko aba basore bombi bashyamiraniye mu kabari bakarwana bapfa 150 Frw. Baje gusohoka hanze Nkurunziza Jean Marie ahita itera ibyuma mu bitugu Muhamahoro Emmanuel.

Muhamahoro bamujyanye ku bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB),maze kuwa 26 Ukwakira ashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Constantin yavuze ko ukekwa yahise afatwa.

Ati “Umunyabyaha we twahise tumufata ako kanya, tumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranwe.”

Gitifu Kabalisa akomeza avuga ko,abo basore bombi bari basanzwe barangwa n’imyitwarire mibi.

Yasabye abaturage kwirinda urugomo, gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kwihanira ahubwo bakagana umuyobozi mu gihe hari ibyo batumvikanyeho.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *