UBUZIMA

Hatangiye ibarura ry’abafite ubumuga mu gihugu hose

Hatangiye ibarura ry’abafite ubumuga mu gihugu hose
  • PublishedNovember 20, 2023

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga iratangaza ko yatangiye kubarura abantu bafite ubumuga mu gihugu hose, kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, hagamijwe kumenya imiterere y’abafite ubumuga irimo imyaka yabo, ubumuga bafite n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yagaragaje ko imibare y’abafite ubuga batayifite yose kuko hari ibyiciro bitagaragajwe mu ibarura rusange rw’abaturage.

Yagize ati: “Abo twari tuzi ntabwo ari bose, cyane ko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe ejobundi mu mwaka ushize, mu mibare ryaduhaye nta bana b’imyaka itanu dufite, kandi twebwe buriya tuba tuyikeneye, nk’abantu bafite ubumuga, tuvuga ko ubumuga tuba twabugabanya  cyangwa tukabukuraho iyo bavuwe hakiri kare cyane, nk’iyo mibare rero turayikeneye cyane, bivuze ngo tuzabona imibare ifatika izatuma abafatanyabikorwa bacu babona imibare igararagaza inzitizi,abafite ubumuga bahura na zo, buriya imibare ni ikintu gikenerwa cyane mu kwita kuri bo”.

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ivuga ko hateguwe umukarani w’ibarura kuri buri Murenge, aho banahawe amahugurwa banahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bazifashishwa muri iryo barura rusange ry’abafite ubumuga.

Ni igikorwa kizakurikiranwa n’Inzego z’ibanze kugira ngo hatazagira ufite ubumuga ucikanwa.

Ni ibarura rizibanda ku mibereho haba mu buvuzi, uburezi, n’ibindi, kandi ibarura rizareba umuntu ufite ubumuga ku giti cye mu rwego rwo kumenya abakeneye ubufasha n’ibyiciro barimo.

Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga kandi inasaba abafite ubumuga kwakira neza abakarani b’ibarura kandi bakabaha amakuru yuzuye.

Ndayisaba yanasabye imiryango ifite abantu bafite ubumuga kureka kubahisha kugira hazabeho kubabarura, kuko hari aho bikigaragara mu miryango imwe n’imwe mu Rwanda.

Yagize ati: “Kuko hari gahunda turimo dutegura zo gufasha abafite ubumuga kandi zigendeye ku muntu ku giti cye, utagendeye ku  muryango, kumuhisha rero ni ukumubuza amahirwe nawe uyibuza, bamenye ko ibyo tugiye gutegura, ni amahirwe azagera ku muntu ku giti cye, urumva ko ari inyungu ku bafite ubumuga ariko no ku muryango”.

Written By
Maurice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *