IMIBEREHO

Hasobanuwe iby’impanuka y’ubwato bwa Hoteli mu Kiyaga cya Kivu

Hasobanuwe iby’impanuka y’ubwato bwa Hoteli mu Kiyaga cya Kivu
  • PublishedApril 30, 2024

Ubuyobozi bwa ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’, hoteli itanga serivisi ireremba hejuru y’Ikiyaga cya Kivu, bwatanze umucyo ku kibazo cyabaye ubwo yagongaga ibuye itwaye ababashyitsi ariko ikibazo kigahita gikemurwa byihuse.

Ubwo buyobozi bwavuze ko ku wa Mbere tariki ya 29 Mata 2024, ari bwo ubwo bwato bwa hoteli bwagonze urutare rwihishe mu kiyaga cya Kivu, bitari bizwi ko ruhari.

Icyo kibazo cyahise gikemurwa kuko abari baburimo bahise bakurwamo nk’uburyo bwo kubarinda ariko ntacyo babaye, ndetse n’ubwato ntibwarohamye nk’uko byakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bw’iyo hoteli bwatangaje ko itsinda ry’abatekinisiye ryahise rihagoboka ubu rikaba ririmo kugenzura no gusana ahangiritse.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara riragira riti: “Itsinda ry’abatekninisiye ririmo gukora ubutaruhuka kandi rizatanga amakuru mashya ya tekiniki aho rikomeje  guharanira ko ibikorwa bya hoteli bitangira vuba byihuse.”

Ubuyobozi bwa Kivu Queen uBuranga bukomeza bwizeza  ababagana n’abateganya kubasura, ko umutekano wabo uza imbere y’ibindi byose, buti: “Umutuzo n’umutekano w’abadusura kimwe n’abakozi bacu uhora ari nyambere kandi turisegura ku bitagenze neza.”

Ubwo bwato bwa Hoteli bwubakiwe mu Rwanda, bukorera mu Kiyaga cya Kivu bukaba bwakira abashyitsi bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Bukozwe mu buryo buha abagenzi serivisi zose zitangwa muri hoteli y’inyenyeri eshanu, uhereye ku kuruhuka, imyidagaduro, ibyo kurya n’ibyo kunywa, byose bituma abakirwa muri iyo hoteli babaho bisanzuye.

Iyi hoteli y’ibyumba 10 bifite umwihariko utandukanye ibonekamo resitora n’akabari, “piscine” na “jacuzzi” hamwe n’umwanya munini wo hanze ufasha abashyitsi kuruhuka mu gihe bari gutembera mu Kiyaga cya Kivu.

Muri ibyo byumba harimo kimwe gishobora kwakira abantu bo ku rwego rw’Abakuru b’Ibihugu n’ikindi cy’abanyacyubahiro basanzwe.

Buri cyumba cyateguriwe kuba kirimo ikintu cyose umuntu yakenera  nk’uko yaba ari muri hoteli isanzwe y’inyenyeri eshanu, ni ukuvuga ubwiherero n’ubwogero, pisine, ibyuma bitanga ubushyuhe n’ubukonje, televiziyo, resitora, akabare (bar), n’ibindi bitandukanye.

Ubuyobozi bwa Mantis Kivu Queen uBuranga buvuga ko kugira hoteli nk’iyi ari amahirwe akomeye mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, haba abo mu Rwanda n’abo ku rwego mpuzamahanga.

Abagana iyi hoteli, bakora urugendo rw’iminsi itatu/amajoro abiri ndetse hari n’uburyo bwo guhitamo gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mbere cyangwa nyuma yo kuyiruhukiramo.

Mu bindi abagana ubu bwato bakora harimo kureba uko uburobyi bwo mu Rwanda bukorwa, kureba inyoni z’ubwoko butandukanye, gukina umukino wo gutwara ubwato buto uzwi nka “kayaking” ndetse no gusura bimwe mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu.

Mu bice abagenda muri ubwo bwato basura harimo Ikirwa cyitiriwe Napoleon, Ikirwa cya Teddy Bear, Ikirwa cya Monkey ndetse n’Akarwa k’Amahoro.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *