IMIKINO

Hari bamwe mu bakinnyi bahombeye amakipe yabo, Bazitwara bate mu mikino yo kwishyura?

Hari bamwe mu bakinnyi bahombeye amakipe yabo, Bazitwara bate mu mikino yo kwishyura?
  • PublishedJanuary 10, 2024

Imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2023/24 yagaragaje uko benshi mu bakinnyi bahagaze haba abitwaye neza n’abataragaragaye ku rwego bari bitezweho.

Mbere y’uko imikino itangira ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2023, hari amakipe yabanje kwipima n’andi ndetse no kugerageza abakinnyi bashya biyongereyemo kugira ngo azakore itandukaniro.

Kugira ngo amakipe yinjize abakinnyi bashya ni uko haba hari abagize ibibazo bituma batakaza ubushobozi bwo gukomeza cyangwa hari aho yabonye afite icyuho ku buryo ashaka kongeramo imbaraga.

Bamwe mu bakinnyi babonye umwanya mwiza wo gukina no kugaragaza ibyo bashoboye mu kunganira amakipe yabo ariko abandi bisanga ntaho kumenera bafite, birangira ntacyo bafashije.

Iyi ni yo mpamvu twagerageje kunyuza amaso mu makipe yiganjemo ahabwa amahirwe yo kuba yahatanira igikombe, ireba abashobora kugena umusaruro w’amakipe yabo mu mikino yo kwishyura ndetse n’abategerejweho kwikubita agashyi.

Abakinnyi bigaragaje, bitezweho byinshi mu mikino yo kwishyura

Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazzaville, yaguzwe na APR FC mu mpeshyi iheruka nk’umukinnyi ugomba kubanza mu izamu ryayo.

Nta gushidikanya ko imikino ibanza ya Shampiyona yayikinnye neza kuko yakinnye imikino yose guhera kuri Police FC yahuye na yo bwa mbere kugeza ku mukino w’Amagaju FC. Uyu yitezweho byinshi mu mikino yo kwishyura.

Iyabanje yinjijwe ibitego icyenda gusa mu gihe izamu rye hari imikino irindwi ritinjiyemo na kimwe.

Undi mukinnyi wo gukomeza kwitega ni Serumogo Ali ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports.

Uyu mugabo w’imyaka 28 yafashije ubwugarizi bwa Rayon Sports tutibagiwe n’ubusatirizi kuko ari umwe muri ba myugariro bazwiho guhindura imipira myinshi igana ku izamu.

Ishimwe Christian ni umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu badakorwaho dore ko yahagaze mu bwugarizi bwayo mu mikino myinshi kandi akitwara neza no mu gice cy’ubusatirizi bunyuze ku mpande.

Bigirimana Abedi wasezerewe na Kiyovu Sports agahita ajya muri Police FC, ni undi mukinnyi wo kwitega kuko yagize intangiriro nziza z’umwaka wa 2023-24. Yasoje igice cya mbere cya Shampiyona afite ibitego bitandatu bifasha ikipe ye kuba iri ku mwanya wa kabiri irushwa na APR FC amanota abiri gusa.

Kava yaratangiye kurambagizwa n’amakipe akomeye arimo JS Kabylie yo mu Cyiciro cya Mbere muri Algeria, nta gushidikanya ko agomba kongera gukora cyane birushijeho mu mikino yo kwishyura.

Mu kibuga hagati ugana mu busatirizi, Rayon Sports yafashijwe cyane n’Umunye-Congo,Héritier Luvumbu Nzinga mu gice kibanza cya Shampiyona y’u Rwanda. Kwifuza gusubira mu makipe akomeye bizatuma amakipe akomeza guhangayikishwa na we.

Umurundi Richard Bazombwa Kilongozi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu gice cya mbere cya Shampiyona kuko utamenya niba ari umukinnyi wa Kiyovu Sports yugarijwe n’ibibazo by’amikoro n’imiyoborere muri iki gihe.

Hakizimana Muhadjiri uri mu bakinnyi bahataniye igihembo cy’uwitwaye neza n’uwatsinze igitego cyiza mu Ukuboza 2023, ari mu bitezwe mu mikino ya Shampiyona kuko ari inkingi ya mwamba Police FC igenderaho kugeza ubu kandi akaba yifuza no gusubira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bihoraho.

Rutahizamu w’Ikipe ya APR FC, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chuckuemeka ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri Shampiyona kugeza ubu nyamara yaraje ashidikanywaho na benshi.

Ni umukinnyi waguzwe na APR FC mu mpeshyi ya 2023 nyuma y’imyaka 11 APR FC yari imaze idakinisha abakinnyi b’abanyamahanga. Nta gushidikanya ko ibitego 12 yatsinze mu mikino ibanza, bishobora gukomeza kwiyongera mu yo kwishyura.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *