IMYIDAGADURO

Hahiye noneho: Ibinyoma by’ abahanzi byashajije imbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2023

Hahiye noneho: Ibinyoma by’ abahanzi byashajije imbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2023
  • PublishedDecember 1, 2023

Mu ruganda rw’imyidagaduro, niho hantu hadatana n’amakuru mpimbano. Iyo witegereje usanga ikinyoma kimaze kuba intwaro ikomeye yifashishwa n’ibyamamare mu gusigasira no kongera ubwamamare bwabo mu mitwe y’abafana.

Bimaze kuba nk’ihame ko mbere yo gushyira ahagaragara igikorwa runaka, abahanzi cyangwa abandi bari mu gisata cy’imyidagaduro babanza kwicara bagatekereza neza ku nkuru itangaje babanza gukwirakwiza kugira ngo igihangano cyabo nigisohoka kizarebwe cyane kandi ntikibagirane vuba.

Muri uyu mwaka gusa cyane cyane muri izi mpera zawo, ibyamamare nyarwanda biri kwifashisha aya mayeri cyane mu rwego rwo gusoza umwaka neza bashyigatiye igikundiro cy’abanyarwanda ndetse n’abafana babo muri rusange.

Uyu mwaka wa 2023 ubura ukwezi kumwe gusa ngo uhigamire iyindi, waranzwe n’ibihe bidasanzwe mu myidagaduro, ibyamamare haba muri muzika, sinema, ubusizi n’ibindi ntibigeze baha agahenge abanyarwanda kuko wasangaga iteka ku mbuga nkoranyambaga hahora inkuru zirushaho kuryoshya imyidagaduro zaba ari ukuri cyangwa ibinyoma.

  1. Kwibaruka kwa Junior Rumaga na Bahali Ruth.   

Guhera ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2023, byari ibicika ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Junior Rumaga asohoye amafoto agaragaza Bahali Ruth atwite bagaca amarenga ko baba bagiye kwibaruka.

Ayo mafoto, akana ko mu jisho barebanaga akamwenyu katava ku munwa, imitoma itava ku mbuga nkoranyambaga zabo, byose byatumye abantu bizera ijana ku ijana ko aba basizi bamaze igihe mu rukundo ndetse bagiye no kwibaruka koko.

Nyuma yaho noneho aba bombi bahamije ko bibarutse koko ndetse bagaragaza n’amafoto aherejwe n’amagambo yumvikanisha ko batakiri babiri ahubwo babaye batatu.

Ubwo abantu bose babakurikira bava mu byabo babifuriza gusubirayo nta mahwa, kubyara hungu na kobwa, n’andi magambo nk’ayo abwirwa abibarutse.

Abantu bose bakiri mu gihirahiro bibaza niba koko Rumaga na Bahali bibarutse, Rumaga, umusizi w’umuhanga cyane mu guharurira inzira ibisigo bye, atangariza InyaRwanda ko aribyo bibarutse, ariko ko batibarutse umwana ahubwo bibarutse igisigo bise ‘Rudahinyuka.’

  1. Ubukwe bwa Kanimba na Soleil.           

Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil ndetse na Mpazimaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba bamamye muri filime y’uruhererekane itambuka kuri Youtube yitwa ‘Bamenya,’ baciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ubwo batunguranaga bagasohora integuza y’ubukwe ‘Save The Date’ ihamya neza ko bagiye kurushinga.

Iyi ntenguza yagaragazaga ko imihango y’ubukwe iteganyijwe ku ya 17 Ugushyingo 2023, kandi koko ubukwe bwaratashye, bakomeza gucanganyukisha abantu ubwo bashyiraga hanze amafoto abagaragaza mu myambaro y’abageni, ababambariye, abatashye ubukwe n’ibindi byose bisabwa Abantu bakiri muri urwo rujijo, hasohotse amashusho y’igice cya 45 ya filime aba bakinnyi bahuriramo yitwa ‘Ganza,’ maze aba ariho hagaragara bwa bukwe bwabo bwari bwaciye igikuba.                                                                          

  1. Kwambara ijipo kwa Mico The Best

Muri uku kwezi kubura amasaha macye ngo kurangire, umuhanzi Mico The Best yaratunguranye ashyira hanze amafoto yambaye ijipo.

Aya mafoto yateye urujijo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangira kwibwira ko Mico nawe birangiye abaye umutinganyi, abandi bamuhata ibibazo karahava.                                                             

Ntibyatinze, kuko nawe yahise ashyira ahagaragara indirimbo yise ‘Inanasi,’ ndetse mu mashusho bigaragara neza abakobwa yifashishije bari bambaye amajipo ari mu bwoko bwa ya yindi yifotoranije.

4. Ubutinganyi kuri Chriss Easy wagaragaye ateruwe n’undi mugabo

Kuva ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y’umuhanzi Chriss Easy ateruwe n’undi musore usanzwe ari n’inshuti ye witwa Prince Tity.                  Aya mafoto agaragaza neza uyu muhanzi yishimanye bidasanzwe n’uyu musore, yatumye benshi bibaza niba Chriss Easy yaba ahindutse umutinganyi, cyangwa se nawe bwaba ari uburyo yifashishije bwo kwamamaza indirimbo ye nshya.                   

Bamwe mu nshuti ze za hafi InyaRwanda yashoboye kuvugisha, bahamije ko iyi mico basanzwe batayimuziho, bavuga ko byashoboka ko yashyize hanze ariya mafoto ateguriza indirimbo ye nshya yaba yitegura gushyira ahagaragara.
    

Ibi ariko na none byashyize benshi mu rujijo, kuko uyu muhanzi aherutse kwiyemerera ko atari ngombwa ko yifashisha amakuru mpimbano kugira ngo yamamare cyangwa yamamaze ibyo akora.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *