AMAKURU

Hagiye Kujya Habaho Agahenge k’Amasaha Ane Buri Musi Muri Gaza

Hagiye Kujya Habaho Agahenge k’Amasaha Ane Buri Musi Muri Gaza
  • PublishedNovember 10, 2023

Leta Zunze Ubumwe Za Amerika zatangaje ko Israel igiye gutangira gutanga agahenge k’amasaha ane buri munsi mu turere tumwe na tumwe two muri Gaza mu ntambara iyihanganishije n’umutwe wa Hamas, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’Inama y’Igihugu y’Umutekano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwana John Kirby.

Hagati aho, Umuyobozi muri Israel ushinzwe ibijyanye n’intambara ashimangira ko iyi ari ingingo ireba gusa zerekeye gusa uturere tumwe na tumwe tuzwi neza kandi ko tutagomba kwivanga muri iyi ntambara.

Umunsi w’ejo ku wa kane, havuzwe ko intambara ikomeje kubamo ibitero bigabwa  ku bitaro bibiri bikomeye mu Ntara ya Gaza. Hagati aho ariko, amashusho akomeje gukwirakwira yerekana ibihumbi n’ibihumbi by’Abanya-Palestina barimo bahungira mu Majyepfo ya Gaza bavuye muri icyo gice kirimo intambara no mu tundi turere tw’uburasirazuba bwa Gaza.

Israel imaze ukwezi kurenga iri gusuka ibisasu biremereye kuri Gaza, mu gihe hashize ibyumweru birenga bibiri itangiye intambara ikomeye yo ku butaka mu rwego rwo gukuraho burundu umutwe wa Hamas, umutwe ifata nk’uw’iterabwoba, cyo kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burayi. Iyi ntambara yatangijwe n’igitero kidasanzwe cyari kitarabaho mu mateka ya Israeli cy’abarwanyi ba Hamas mu Majyepfo ya Israeli ku wa 07 Ukwakira, aho abantu basaga 1400 bahasize ubuzima naho abandi 240 bagashimutwa na Hamas.

Israel komeje gusuka ibisasu kuri Gaza

Urwego rushinzwe ubuzima muri Gaza rutangaza ko abantu 10.800 bamaze kwicwa, naho abasaga miliyoni 1.5 bakaba bamaze kuvanwa mu byabo n’iyi ntambara.

Perezida wa Amerika, Joe Biden avuga ko Israel irimo kurwanya umwanzi wivanze mu bene gihugu b’abasivile, bibituma Abanya-Palestina b’inzirakarengane bajya mu byago, ariko ko byari ngombwa ko Israel igomba gutandukanya abakora iterabwoba n’abasivile, kandi igategekwa  kubahiriza amategeko mpuzamahanga yerekeye intambara n’uburenganzira bwa muntu.

Umwe mu babonye ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza avuga ko yiboneye imodoka y’intambara itamenwa n’amasasu iri kurasa hafi y’ibitaro bya Al-Quds. Bivugwa ko ibitaro Al-Shifa biri mu Ntara ya Gaza, ari na cyo kigo cya mbere kinini cy’ubuvuzi, birwariyemwo abantu 2000 bikaba bicumbikiye n’abavuye mu byabo basaga  50.000.

Ibitaro bya Al-Shifa byibasiwe n’ibitero bya Israel
 Umuyobozi w’ibyo bitaro, Mohammed Abu Selmia, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko ingabo za Israel ziri mu birometero bitatu uvuye ku bitaro, kandi ko ibintu bimeze nabi cyane. Igisirikare cya Israel (IDF) kivuga ko Hamas ikorera kandi mu bigo biri mu buvumo no munsi y’ibitaro Al-Shifa. Hamas hamwe n’abakozi b’ibi bitaro bakaba bahakana ibi birego.

Ejo ku wa kane havuzwe kandi ibitero bikomeye byagabwe ku bitaro Al-Quds. Ibi bitaro byari byatangaje ko kuwa gatatu, moteri nkuru itanga amashanyarazi yabyo yazimye kubera kubera kubura amavuta yo kuyikoresha.

Mu rugendo yagize mu karere ka Rafah kari ku rubibi rwa Misiri na Gaza ku wa gatatu, Umuyobozi muri ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu Volker Türk yavuze ko impande zombi zakoze ibyaha bikomeye byo mu ntambara.

Yagize ati: “Amabi yakozwe n’imitwe y’Abanya-Palestina yitwaje ibirwanisho ku wa 07 Ukwakira yari ay’inzigo, byari ibyaha byo mu ntambara, cyo kimwe no gufunga abantu bashimuswe. Igihano gikomeye cya Israel ku basivile b’Abanya-Palestina na cyo nyine ni icyaha cyo mu ntambara, cyo kimwe no kwimura abasivile ku ngufu ubakura mu byabo. Ibisasu Israel isuka kuri Gaza bimaze kwica, bikomeretsa, biramugaza abatari bake ndetse ikirenze kandi kibabaje, byongera bikomeretsa cyane cyane abagore n’abana”.

Israel yo igakomeza gushimangira ko ibyo ikora yisunze amategeko mpuzamahanga kandi ko ikora ibishoboka byose kugira ngo ntihagire abasivile benshi bapfa cyangwa ngo bakomereke.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *