AMAKURU IBICE BYOSE

Guverineri Dushimimana “ati murwanda tujyemura ibiryo nibindi bicuruzwa hanze yarwo ntibabigure kandi no mugihugu imbere nta biribwa birimo bihagije

Guverineri Dushimimana “ati murwanda tujyemura ibiryo nibindi bicuruzwa hanze yarwo ntibabigure kandi no mugihugu imbere nta biribwa birimo bihagije
  • PublishedOctober 24, 2023

Mu ntangiriro za Nzeri 2023, Dushimimana Lambert yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yari imaze iminsi mu bibazo byatumye uwayiyoboraga akurwa mu nshingano ndetse n’abayobozi b’Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu bakurwaho.

Ibyo bibazo bishingiye ku miyoborere, imikoranire itanoze hagati y’inzego n’ibindi bibazo birimo gukumira ibiza no kwihutisha iterambere. Ibi ni byo Dushimimana Lambert yahawe ngo abishyire ku murongo bityo intego za gahunda yo kwihutisha Iterambere, NST1 zigerweho.

Nta gushidikanya ko Dushimimana wamaze imyaka ine ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse by’umwihariko akaba yari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, ari umukandida wari ukwiriye ku buyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba.

Iyi ntara iri mu zikunze kwibasirwa n’ibiza ndetse abaturage bayo babayeho mu bukene, ifite abana benshi bagwingiye.

Dushimimana Lambert wavukiye i Rubavu mu 1971, yaminuje mu bijyanye n’Amategeko aho yize muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Mu nshingano yakoze harimo kuba Umushinjacyaha, kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Amategeko kugera mu 2010, aho yavuye ajya gukora muri Minisiteri y’Ubutabera kugeza mu 2014, nyuma ajya muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko.

Uretse kwigisha muri Kaminuza no kuba umunyamategeko, yahawe kuyobora Intara y’Iburengerazuba yabayemo igihe kinini nk’umuntu uhavuka ndetse yanabaye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itakazamakuru Guverineri Dushimimana yagarutse ku cyizere yagiriwe n’Umukuru w’Igihugu ndetse n’imigabo n’imigambi afite izamufasha kutagitatira.

IGIHE: Wakiriye ute inshingano nshya wahawe na Perezida wa Repubulika?

Guverineri Dushimimana: Umukuru w’Igihugu kuguha icyizere cyo kuyobora Intara ni inshingano zikomeye. Igikomeye ni icyo cyizere, ndumva nzakorana umurava, ntazasinzira. Ngomba kwitanga uko nshoboye kugira ngo icyo cyizere ntazagitatira.

Wasanze ari ibiki byihutirwa byo guheraho kugira ngo icyo cyizere wagiriwe utagitatira?

Guverineri Dushimimana: Iyi ntara nasanze ifite ibibazo bikomeye cyane. Yahuye n’ibiza bikomeye muri Gicurasi uyu mwaka. Nasanze rero ifite icyo gikomere cy’ibiza.

N’ubu turacyabigira kubera imiterere y’intara, turacyakangurira abaturage gukumira […] dukora uko dushoboye kugira ngo turebe ko twabasha kugabanya ingaruka zabyo.

Ikindi kibazo cyarimo cyari icy’imikorere, imiyoborere […] Muzi ko dufite uturere tutagira abayobozi, ibyo nabyo bituma mu mikorere habamo icyuho.Ubu rero turimo gukora uko dushoboye, dukoranye n’inzego, kugira ngo inzego zo mu turere aho zitari zuzure.

By’umwihariko, i Rutsiro havuzwe ibibazo mu bucukuzi bw’umucanga ndetse abayobozi bamwe barabifungiwe, ibyo bibazo byahawe uwuhe murongo?

Guverineri Dushimimana: Ikibazo cy’ibirombe n’umucanga ni kirekire, cyageze no mu nzego nyinshi z’ubuyobozi ndetse hari n’ibyageze mu nkiko. Turimo gukora isesengura kugira ngo turebe, ese ibyageze mu nkiko, inkiko zabivuzeho iki, hari ubundi buyobozi hejuru burenze intara bwabivuzeho iki? Ibyo tubona muri ibyo byose ni byo bizadufasha gukemura icyo kibazo. Ni ukuvuga ngo mu gihe gito tuzaba twamenye raporo kuri iki kibazo, hanyuma tugire uko tujya inama n’abandi.

Kugeza ubu ubuhahirane na RDC bwifashe bute?

Guverineri Dushimimana: Byarahagaze, urujya n’uruza ku mipaka, urabona imipaka ifunga saa Cyenda. Byonyine bihita bikumvisha ko hari ibyahindutse, umuturage wavuye muri Congo [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] akaza mu Rwanda cyangwa Umunyarwanda wagiye muri Congo yumva ko Saa Cyenda araba atashye, byanze bikunze ubucuruzi burahungabana.

Gusa abaturage bo muri Congo baraza gucuruza ibintu byabo cyangwa kugura, bagataha muri ayo masaha, Abanyarwanda bake bajyayo gake kubera umutekano muzi w’Abanyarwanda utifashe neza hariya.

Ariko birumvikana ko ubucuruzi bwarahungabanye, ntabwo tuzi ngo bizagenda gute? Twebwe turiteguye, turi aho dutegereje RDC umunsi yumvise ko dukeneranye, ntekereza ko nibigenda neza bwa bucuruzi buzagenda ariko ubu bwarahungabanye bigaragara.

Byagize ingaruka zimeze gute ku baturage bo mu Burengerazuba?

Guverineri Dushimimana: Urabibona cyane cyane ku baturage baturiye imipaka bari basanzwe bakunze kujya gushakira amahaho muri Congo, gusa ibyo beza ntabwo bibura aho bigurishwa.

Wenda wavuga uti ese hari ibicuruzwa byo mu Rwanda niba ari inyama ntabwo zabuze isoko, niba ari imboga ziragurwa gusa ntabwo ari ku kigero kimwe n’uko bajyaga babyohereza hakurya.

Hari ibicuruzwa byoherezwaga muri Congo kuri ubu bikaba byarabuze isoko?

Guverineri Dushimimana: Nta bicuruzwa twavuga ngo ibi byagenewe Congo gusa, wenda Abanyarwanda hari ibicuruzwa bajyanaga muri Congo, hari ibyo na bo bakuragayo n’ubu ibyo bicuruzwa birahari. Ntibivuze ngo ibyo bajyanaga muri Congo kubera ko yafunze bivuze ngo byabuze isoko, ntabwo isoko ryari Congo gusa.

Tuvuge nk’inyama cyangwa imboga zajyaga muri RDC n’ubu ziracuruzwa mu Rwanda, ntizahombye ni byo navugaga, ntizabuze abazigura.

Hari amata [yajyanwaga muri RDC] dufite inganda zitandukanye, Inyange barayagura […] mbese ntabwo isoko ryacu ryari Congo gusa, ni uko ariho bari begereye abaturiye imipaka bakabijyanayo ariko ntibivuze ngo niba batagiyeyo nta handi babigurisha.

N’ubu barabigurisha, dufite amahoteli menshi agura umusaruro twejeje ku buryo nta cyahungabanye kinini cyatera impungenge

Guverineri Dushimimana: Ni ikibazo! Kubisobanura biragoye kuko kubona Intara y’Iburengerazuba n’ubukungu ifite, ibiribwa, ifite Ikivu gifite amafi […] gsobanura igwingira i Burengerazuba biragoye cyane ariko ikigaragara ni uko rirahari, ngira ngo uturere twacu ni two turi mu dufite igwingira mu gihugu.

Icyo turimo gukora rero ni ukugerageza kurirwanya kugira ngo turebe ko twazamura imibare. Turimo gukora uko dushoboye kugira ngo tuzamure bya bindi by’amarerero, ari ayo mu ngo ndetse na ECDs ariko tugakangurira n’ababyeyi. Jya guhaha, jya gushakisha uko ubaho ariko wibuke wa mwana wawe. Tubigisha guteka, uko wagaburira wa mwana wawe [….] kuko igwingira hari ubwo riterwa n’ibindi, ufite ibiryo ariko se ni gute ubitegura?

Turi kugana ku musozo wa NST1, ni ibiki Perezida Kagame yemereye abaturage b’i Burengerazuba byamaze gukorwa?

Guverineri Dushimimana: Ni byo hari ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, ni byinshi. Hari buriya bwato bwo ku Kirwa cya Nkombo, harimo imihanda cyane cyane muri iyi mijyi yunganira Kigali, iyo ugiye Rubavu, Rusizi na Karongi mu minsi mike Umujyi na wo washyizwe mu yunganira Kigali […].

Hari umuhanda ujya Bweyeye [muri Rusizi], hari amashanyarazi, ibyerekeranye n’imibereho myiza muzi ko tariki 4 Nyakanga 2023 twatashye inzu zubakiwe abatishoboye i Rubavu.

Harimo byinshi kandi biragenda bihindura ubuzima bw’abaturage. Ahageze amashanyarazi murabizi bahita bubaka, abantu bahakora uko bashoboye, ya mirimo, gusudira, Salon de Coiffure n’utundi tuntu dutandukanye, ibyo ari byo byose, ubuzima burimo guhinduka.

Ugeze nko mu Karere ka Rusizi ukareba kubera iriya mihanda itandukanye, ubona rwose ibyo Perezida Kagame yemereye abaturage biragenda bihindura n’imitekerereze y’abaturage. Kuko umuturage iyo abonye kaburimbo cyangwa amashanyarazi atangira no gutekereza uburyo na we yakwihangira umurimo.

Hari n’imishinga dufite muri Kivu Belt urabona hari ibyambu turimo kubaka, hari imihanda […] ubona ko NST1, izajya gusozwa hari ibikorwa bigaragara.

Umushinga wa Kivu Belt ugeze he?

Guverineri Dushimimana: Reka tubanze tuvuge uriya muhanda wa Kivu Belt kuva i Rubavu, ukanyura Rutsiro, Rubengera, ukagera Nyamasheke na Rusizi.

Ariko hari n’ibyambu, hari ibyambu bibiri birimo kubakwa i Rubavu muri Nyamyumba na Rusizi ariko hari n’ikindi cya Nkora na cyo kizatangira vuba.

Hari n’amahoteli azubakwa muri utwo turere dutanu tunyuramo uwo muhanda twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi […] hari amahoteli yamaze kubakwa nka Kivu Marina iri i Rusizi, hari Cleo Hotel iri i Karongi.

Hari ibikorwa byinshi biri gukorwa muri uwo mushinga rwose dutekereza ko bizafasha mu kuzamura ubukerarugendo kuko ni cyo umushinga wari ugamije, ni ugushyira ubukerarugendo imbere muri iyi ntara yacu.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *