IMIKINO

Gusambanya uwahoze ari umukunzi wa Kevin De Bryne byatumyeThibaut Croutois atazakina imikino ya Euro.

Gusambanya uwahoze ari umukunzi wa Kevin De Bryne byatumyeThibaut Croutois atazakina imikino ya Euro.
  • PublishedMay 29, 2024

Ku munsi w’ejo hashize nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi Roberto Martinez yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mikino ya EURO iteganyijwe kubera mu gihugu cy’Ubudage mu kwezi gutaha. Abantu batunguwe no kubona atahamagaye umuzamu ukinira ikipe ya Real Madrid thibaut Croutois. Mu gikombe k’Isi giheruka kubera muri Qatar, iki gihugu ni kimwe mu bitaritwaye kubera umwuka mubi wari hagati mu murwambariro.

Bivugwa ko rero mu rwo kuwugabanya yahisemo gusiga uyu muzamu utavuga rumwe na De Bryne, kubera ko Croutois yigeze gusambanya uwahoze ari umukunzi wa De Bryne.

Dore uko inshuti zahindutse abanzi:

Mbere yo gukora ubukwe n’umufasha we bababana kugeza magingo aya yarakubititse cyane, bigira n’ingaruka ku buzima bwe mu mutwe kugeza aho atekereza no kureka umupira.KDB yakoze ubukwe na MICHELE LaCroix. Uyu Michelle yabaye imbarutso yo kongera kumwenyura , no kugaruka mu bihe byiza nk’umukinnyi.

KDB na CAROLINE LIJNEN, Bakundanye imyaka itatu mbere y’uko Croutois yigira rwivanga, Kandi yari inkoramutima, n’umwizerwa Kuri KDB.  Kumusambanyiriza umukunzi Intandaro y’urwango rukomeye cyane.Caroline LIJNEN wahoze ari umukunzi wa KDB nyuma yo kuvumburwa ko yakoranye amabi na Croutois, yavuze ko icyamuteye gukora ibyo ari uko Kevin bakundanaga nawe yamuciye inyuma hamwe n’ishuti ye.

Urukundo rw’inyabubiri  rwaje kuzamo mpandeshatu. Byatangiye mu mwaka wa 2013 mu nkuru zafatwaga nk’ibihuha ku mbugankoranyambaga, gusa byaje kujya ahagaragara nyuma y’igihe gito, bitangajwe naLIJNEN wabishyize hanze we ubwe avuga ko ari inshuti ikomeye cyane ya Courtios kugera no munsi ya Supernet (inzitiramuba)

LIJNEN yahuriye na Thibaut Croutois I Madrid aje ku mutakira,  ari naho yaturiye mu cyaha uyu munya Espanye. Nyuma  yaho yaje no gutangaza ko nta mugabo n’umwe ushobora kumuha ibyishimo nk’ibyo yabonye kuri Croutois, ati uwitwa KDB arajandajanda.

Abinyujije mu kinyamakuru Beligian Publication Story Magazine :

”Naguciye inyuma nkwishura ibyo wari warankoreye, ibi nabikoze mu rwego rwo kwihimura. Nadibizi neza ababyeyi be barishimye, bishimiye kuba naramubabaje n’ubwo badashobora kuvuga ijambo iryo ari ryose kuri ibi, bitewe n’uko ari uwabo. Gusa  nanje narababajwe cyane ubwo KDB yabwiranye ibyishimo byinshi ko yaryamanye n’inshuti yange.  Akibimbwira numvaga mfite imitima ibiri. Umwe wari uwo kumwihanganira undi ari uwo kumureka burundu. Kubera ko namukundaga naramubwiye nti Kevin amahitamo ni ayawe, ari n’inshuti yange nanjye hitamo uwo mukonezanya., maze aranyihorera”

Mbonye anyihoreye , ntabeshye nahise numva umuntu wenyine ushobora kungira inama ari inshuti ye magara T. Croutois. Nahise njya kumureba ngira ngo mubaze icyo nakora.

Ashimagiza Tibaut yaravuze ati:

“Ni ukuri Croutois yakoze ibyo ntekereza ko nari kuzava mu bazima ntabonye kuri KDB. Umunsi umwe wa T. Croutois wanganaga n’imyaka itatu nari maranye n’ingirwamukunzi.

T.C yatumye numva ndi umugore nyawe.  Mfite byinshi byo kuvuga, gusa umwanya wo ni muto.

Gusa sinasoza ntavuze ku mafunguro aryoshye, yanteguriye, ibyo gitimujisho atigeze ankorera.

 

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *