AMAKURU UBUREZI

Gicumbi: Urubyiruko rwatundaga Kanyanga, ubu rufite icyizere cyo kubaho nyuma yo kwiga umwuga

Gicumbi: Urubyiruko rwatundaga Kanyanga, ubu rufite icyizere cyo kubaho nyuma yo kwiga umwuga
  • PublishedNovember 28, 2023

Abahoze ari Abarembetsi bo mu Mirenge ya Kaniga na Mukarange mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko bameze nk’abazutse nyuma yo kunamurwa ku gukunda no kunywa ibiyobyabwenge birimo na Kanyanga bakuraga muri Uganda.

Kuri ubu barashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wabubabakiye Ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Mukarange TVET School kuri ubu bakaba biga imyuga irimo ubwubatsi n’amashanyarazi.

Abahawe amahirwe yo kwiga imyuga muri Mukarange TVET School nyuma yo gukurwa mu burembetsi, bishmira ko bakuwe mu ngeso zigayitse zo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, ubu  bakaba biga umwuga uzatuma basaza neza.

Bisanukuri Egide, umwe muri abo bahoze ari Abarembetsi, yagize ati: “Ndashimira Paul Kagame we watumye tuzibukira ibiyobyabwenge, ubundi twari tuzi ko umurimo ari ugutunda ibiyobwenge cyane ko na ba data hano bakuriye mu muco wo gucuruza Kanyanga bakura hakurya muri Uganda. Ariko ubu twigishwa umuco mwiza wo kwihangira umurimo kandi noneho hafi yacu , kuko n’icyaducaga intege uwifuzaga kwiga umwuga yajyaga muri Uganda.”

Bumvaga ko utabaye Umurembetsi nta kindi yakora uretse kujya gusoroma icyayi mu gishanga cya Nyamulindi, kandi amafaranga abagisoroma bahabwa ukora uburembetsi ayakuba inshuro nyinshi.

Avuga ko mu gihe batundaga Kanyanga bahoraga mu makimbirane n’Inzego z’umutekano zahoraga zibirukaho, ku buryo hari bamwe bahakuye ubumuga kubera gusimbuka imikingo no kugwa mu bisimu.

Yagize ati: “Twari tumeze nk’ibyihebe twagendaga dufite ibisongo twiteguye guhangana n’abasirikare. Tekereza kuba ufite ikibando ngo ugiye kurwana n’ufite imbunda! Umva baradufataga bakaduhondagura, bakadufunga bakaduca amande tugakurizamo ubukene.

                                  Urubyiruko rwatundaga Kanyanga, ubu rufite icyizere cyo kubaho nyuma yo kwiga umwuga

Yemeza ko ubu bidashoboka ko we yagaruka mu bucuruzi bwa Kanyanga, cyane ko yamaze kumenya kubaka.

Iyo babonye umuntu utunda Kanyanga baramwigisha yakwanga bakamutungira agatoki maze agakurikiranwa n’ubuyobozi.

Tindimwebwa Zipola wo mu Murenge wa Kaniga, avuga ko kurembeka bitakorwaga n’abagabo gusa kuko na we yajyanaga Kanyanga mu Rukomo no mu Mujyi wa Byumba.

Uwo mugore yemeza ko na we yari yarabaye nk’icyihebe,  ariko ubu akaba yarahindutse kubera Perezida Kagame uhora yifuza ko Umunyarwanda abaho mu iterambere n’ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Nahekaga kanyanga mu ngobyi nk’umwana, iyindi nkayishyira ku nda nk’umubyeyi utwite, kandi uko nayitwaraga ni ko nabaga nayinyoye. Amahane mu rugo mpohotera umugabo mbese iyo ataba Kagame ngo azane iri shuri twige imyuga, tuba bamwe twaranapfuye cyangwa twarabaye abasazi kubera Kanyanga. Ubu rero, ndimo ndiga ubwubatsi kandi mbona bizanteza imbere kuko natangiye no kujya nisanira iwanye.  Uyu mwuga twigira hano uzaduteza imbere kuruta kurembeka.”

Iri shuri ryubatswe ku busabe bwa Perezida Kagame, mu rwego rwo gufasha abana batuye muri ako gace kwiga imyuga yabafasha guhanga imirimo hirindwa ubushomeri mu rubyiruko.

Byatumye n’abavuka muri kariya gace babona imirimo, aho bamwe bakora isuku muri iryo shuri, bigisha abandi b’abashoramari bakaba bakorana n’iki kigo aho bagemuramo ibiribwa n’inkwi.

Kuva iri shuri ryafungura imiryango mu mwaka wa 2021, byatumye abaturiye hafi yaryo batagikubita amaguru bajya gushaka ababasudirira ibikoresho n’ababakorera amashanyarazi, bikaba byaragabanyije ubushomeri.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *