AMAKURU

Gicumbi: Umurambo w’umusore wabonetse ku mupaka w’u Rwanda na Uganda

Gicumbi: Umurambo w’umusore wabonetse ku mupaka w’u Rwanda na Uganda
  • PublishedJanuary 14, 2024

Umusore witwa Wariraye Jean de la Paix w’imyaka 31, yasanzwe mu ishyamba ryegereye umupaka wa Uganda yapfuye.

 

Umurambo we wabonetse kuri uyu wa 14 Mutarama 2024, mu murenge wa Kaniga, Akagari ka Nyarwambu, umudugudu wa Cyasaku.

Amakuru atangwa na bamwe mu muryango we, avuga ko yabuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024 aho yavuye mu rugo iwabo abwiye ababyeyi be ko agiye kugura ifu ya Kawunga.

Byageze mu gitondo ababyeyi be bajya kumushakisha, bageze mu gashyamba kari hafi n’ umupaka ku gice cy’u Rwanda, nibwo babonye umurambo wa nyakwigendera yapfuye.

Bamwe mu baturage bavuga ko ashobora kuba yishwe n’ Inzoga ya Kanyanga, icyakora inzego zibishinzwe ntabwo zirabyemeza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye IGIHE ko amakuru y’urupfu rw’uyu musore bayamenye, ariko avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *