AMAKURU

Gicumbi: Inkombe igwiriye abagabo batatu, umwe ahita yitaba imana

Gicumbi: Inkombe igwiriye abagabo batatu, umwe ahita yitaba imana
  • PublishedOctober 19, 2023

Abagabo batatu bacukuraga umucanga mu Murenge wa Manyagiro, mu Karere ka Gicumbi, bagwiriwe n’ikirombe, babiri barakomereka, umwe ahita apfa.

Amakuru dukesha Igihe atubwira ko ngo byabaye ku wa 18 Ukwakira 2023 mu masaha y’umugoroba, mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Rusekera.

Ikirombe bacukuragamo umucanga cyari cyarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda impanuka zashoboraga kuhaturuka. Uwapfuye ni umusore witwa Ndatuhoraho Patrick w’imyaka 26.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyagiro, Rusizana Joseph, yasabye abaturage kudakomeza gucukura umucanga n’amabuye ahantu hatemewe, mu rwego rwo kudashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Twahageze dusanga barimo ari abantu batatu, hanyuma babiri bari bakomeretse tubajyana kwa muganga, undi umwe yari yamaze gushiramo umwuka. Iki kirombe nticyemewe kuko cyari kimaze imyaka myinshi cyarafunzwe ariko abantu bakanga bakajyamo kandi atari ahantu heza”.

“Twihanganishije umuryango wagize ibyago ariko turasaba abaturage bashaka gukora ubucukuzi kujya basaba uruhushya bakabyemererwa twamaze kureba niba aho bashaka hadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *