AMAKURU

Ghana:umunyeshuri yaterese umwarimu we none arimumazi abira

Ghana:umunyeshuri yaterese umwarimu we none arimumazi abira
  • PublishedMay 23, 2023

Urwandiko rwandikiwe umwarimu wo mu gihugu cya Ghana rwavugishije benshi bemeza ko habayemo kutubahana ngo umwana amenye neza urugero mwarimu we ariho abandi bakavuga ko uyu mwana atabuzwa amarangamutima ye.

Muri iyi minsi by’umwihariko, henshi ku isi hari kujya havugwa inkuru z’urukundo hagati y’abanyeshuri na mwarimu. Muri izi nkuru zivugwa haba harimo izishoboka ariko mu by’ukuri hari n’izidashoboka by’umwihariko mu gihe umwana ari we wafashe iya mbere.

Ibi byatumye ibigo by’amashuri bitandukanye bishyiraho amabwiriza akakaye ajyanye n’iki kibazo ndetse habaho kwiyama mu buryo budasanzwe abana ndetse n’abarezi bagaragaraho iyo ngeso imaze gufungisha abatari bake mu barezi.

Biba ari ingenzi cyane kubarezi, kwirinda ndetse no gushyiraho imbibi zitabahuza n’abana barera mu buryo bwihariye dore ko biri mu ndangagaciro z’umwuga wabo aho haba hirindwa ko mwarimu yafatiranya umwana akagira ibyo amwizeza maze akaba yamwangiza cyangwa umunyeshuri akagira ibyo asaba mwarimu akamugwisha mu gishuko atamurusha ubwenge no gushishoza.

Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y’uko umwana wo mu gihugu cya Ghana yandikiye mwarimu we amubwira ko amukunda. Uyu mwarimu ndetse na bagenzi be bahawe gasopo basabwa gushyiraho imipaka ikomeye ndetse no kudaha abana umwanya wo kubabona mu bundi buryo butari ukwiga.

Ababyeyi basabwe gukora inshingano zabo bakita kubana babo mu gihe bari murugo. Uyu mwana w’umuhungu utigeze agaragazwa cyangwa ngo hagaragazwe ishuri yigamo (Uretse ko mu Rwanda yavuze ko yiga mu mashuri yisumbuye), yasabiwe gukusorwa ndetse akabwirwa ko ibyo yakoze bitemewe ahubwo agateza imbere ubumenyi bwe.

Mu gihe mwarimu cyangwa umunyeshuri umwe yakunze undi mu buryo budasanzwe, habaho kubaha amategeko ahari, mwarimu akamenya ko adakwiriye gufata umwana yigisha ngo amushore mu rukundo kandi badahuje imyaka n’ubwenge kandi akumva ko nta rukundo rurimo mu gihe umwana yaba amubwiye ko akunda akumva ko ari amasomo umwana ashaka aho kumufatirana.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *