IBICE BYOSE

General James Kabarebe ati “kwica imfungwa z’intambara zari zirimo ,abana n’abagore nibyo byaranza uruganba rwo kubohora igihugu

General James Kabarebe ati “kwica imfungwa z’intambara zari zirimo ,abana n’abagore nibyo byaranza uruganba rwo kubohora igihugu
  • PublishedOctober 31, 2023

General James Kabarebe wacyuye igihe mu ngabo z’u Rwanda, yatanze ikiganiro ku rugamba rwo kubohora igihugu n’igiciro rwasabye, ushyizemo n’ibikorwa by’ubugome ndengakamere byaranze umwanzi utaratinyaga kwica imfungwa z’intambara zari zirimo n’ab’igitsinagore.

Kabarebe usigaye ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yari mu batanze ikiganiro mu Nteko Rusange ya 16 y’umuryango Unity Club Intwararumuri ari hamwe n’abandi banyamuryango bakuru kuwa mbere 30 Ukwakira 2023.

Yakomoje ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, ubwo uwari uyoboye ibiganiro yamubajije inzitizi nyamukuru bagize hagati yo kwigisha Ndi Umunyarwanda no gutoza ibya gisirikare abarwanyi ba Rwanda Patriotic Army (RPA) Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora.

Kabarebe ati “Mbere yo kubohora igihugu, twabanje kwibohora twebwe ubwacu.

Twabanje gusobanukirwa n’umwanzi wari ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bushingiye ku ivangura. Nta kibazo twari dufitanye n’abaturage b’u Rwanda, twari duhanganye n’igisirikare cyarwaniriraga ubutegetsi bwabibaga urwango.”

Kabarebe yakomeje avuga ko ku ruhande rwe, umwanzi wa RPA Inkotanyi nawe yasobanuraga umwanzi we mu ijambo rimwe agira ati “Umwanzi w’ubutegetsi bw’u Rwanda ruyobowe na Perezida Juvénal Habyarimana ni Umututsi.”

Ubwo abarwanyi ba RPA Inkotanyi bashoza urugamba ku butegetsi bwa Habyarimana ariko bahahuriye n’ingorane z’urudaca, ariko ikintu kimwe ni cyo cyashegeshe Kabarebe kurenza ibindi.

Kabarebe ati “Mu 1993 mu gihe cy’amasezerano y’amahoro ya Arusha, twagaragaje ko hari hari imfungwa z’intambara ku mpande zombi ndetse dusezerano ko tugomba kuzihererekanya. Ubutegetsi bwa Habyarimana twabushyikirije abasirikare 59, ariko bo badushyikirije abasaza batatu gusa. Mwibaze ko umwanzi wacu yicaga abantu bacu yabaga yafashe bunyago.”

Kabarebe yakomeje agira ati “Habyarimana ntiyatinyaga no kwica abagore. Mu muco Nyarwanda, ubusanzwe ntibyari byarigeze bibaho kubona ingabo yica abagore.”


Mu bagore bishwe bafatiwe ku rugamba, Kabarebe yibuka Caporal Rukotana, wishwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo inshuro nyinshi.

Nyamara, ku ruhande rwa RPA , hari abari abasirikare ba leta ya Habyarimana bahisemo kwigumanira n’Inkotanyi bifatanya mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Kabarebe wibuka neza amazina ya bamwe muri abo basirikare yavuze ko bagiriye RPA akamaro kanini kuko bari bazi neza ibindiro by’abasirikare ba Habyarimana.

Ati “Urugero iyo tutaza kugira abarwanyi nka Minani, ntabwo twari kubasha gutsinda imirwano mu gihe cya Ruhengeli ya kabiri. Yatweretse aho bagendaga banyura bituma tubasha gufata Ruhengeri.”

Icyo RPA yarishyize imbere ni Ubumuntu

Kabarebe yatanze ingero nyinshi za politike zerekana uburyo RPA yahisemo kurangwa n’ubumuntu uko byagenda kose mu gihe cy’urugamba, ari nawo mwuka waje kuba umusingi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Hahize igihe gito bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabarebe avuga ko hari abasirikare bashya 1500 binjijwe mu ngabo harimo n’abahoze mu ngabo za guverinoma.
Kabarebe ati “Bamwe muri bo ntibari bazi uko bizabagendekera nibagera mu ngabo z’u Rwanda. Bibwiraga ko RPA yaririmo gushaka uburyo bwo kubarimbura, abandi bakibaza ko nibamara gushyikira imbunda bazaca ruhinga bagakora amahano, ariko bose basanze muri RPA harimo umwuka ushingiye ku musingi utajegajega, maze nabo barayoboka.”

Mu 1996, Kabarebe yavuze ko igihugu cyari kimaze kugira igisirikare cyishyize hamwe ubundi bajya mu butumwa bwo gucyura impunzi z’Abanyarwanda bari barahungiye muri Zaire. Bahageze habaye ikintu kidasanzwe.

Kabarebe ati “Tugezeyo twagiye mu nkengero z’inkambi, ariko abahoze mu ngabo zatsinzwe bari bimvanze n’impunzi batangira kuturasa. Imirwano igeze hagati ku kirunga cya Nyamuragira, cyahise kiruka maze impande zombi zihunga urusukume rw’umuriro wavaga mu kirunga.”

Icyo gihe, hari impunzi zashatse gukomeza ngo zihungire i Mugunga zinyuze hagati ya Nyiragongo na Nyamuragira, ariko ni ibintu byari nko kwigerezaho kuko bashoboraga gutungurwa n’umuriro wavaga mu kirunga.

Kabarebe ati “Twoherejeyo abasirikare kujya gushinga ibirindiro byo kubuza impunzi gukomeza zijya imbere kugira ngo zitagwa mu muriro.

” Ibi akomara kubisobanura, abari mu biganiro bahise bakomera amashyi ubuhanga n’ubunyamwuga by’isirikare cy’u Rwanda mu myaka ibiri gusa yari ishize kibohoye igihugu nka RPA.

Kwinjizamo abakandida bakuze nka Kanyarengwe na Lizinde

Mu gihe kwinjiza abasirikare bashya no kwakira abahozemo bakiri bato nabyo byari akazi katoroshye, byasabye kubitwara buhoro kumvisha abanyamuryango bakuze ba RPA kumva ingengabitekerezo no kwimakaza umwuka wa Ndi Umunyarwanda.

Kabarebe yavuze kuri Colonel Alexis Kanyarengwe wari umuyobozi wa RPF, yerekana ko kubera imyaka ye n’amateka, guhinduka byafashe igihe kirekire.


Ibi kandi ni nako byagenze ku bandi nka Colonel Lizinde, Biseruka na Muvunanyambo bavanywe muri gereza ya Ruhengeri prison.

Kabarebe ati “Urugero rumwe rusekeje ni igihe twari ku birindiro bya Byumba, maze Lizinde yumvise amakuru ko ikigo cya gisirikare cya Kanombe cyagiye mu maboko ya RPA akavuga ati: Inyana z’imbwa zafashe Kanombe! Ariko buretse, abakomando ba Bigobwe nibahagera barabereka icyo baricyo.”

Yakomeje agira ati“Lizinde kuvuga bene ayo magambo rimwe na rimwe bikadusetsa ariko tukabasha kubyakira kubera ko twari tuzi ko kubera amateka ye hari ibintu bimwe atabashaga gusobanukirwa.”

Abatanze ibiganiro mu Nteko Rusange ya 16 ya Unity Club Intwararumuri bagaragaje ko bazi neza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwenyegezwa n’imtwe y’abagizi ba nabi irimo FDLR muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abihishe inyuma y’ibyo bita “uburenganzira” ishobora gusubiza u Rwanda mu icuraburindi niba abanyagihugu babifashe nk’ibintu byoroshye.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *