Gen Muhoozi yasabye gusinya amasezerano akomeye hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ni mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023 nyuma yo kuvuga imyato Perezida Kagame na Kaguta Museveni nka ba Perezida b’ibihangange muri Afurika.
Gen Muhoozi yavuze ko Kagame na Museveni bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bubaka ibisirikare bibiri bikomeye ku mugabane wa Afurika.
Ati “Data Perezida Yoweli Kaguta Museveni na Data wacu Perezida Paul Kagame nibo ba Perezida muri Afurika kubera impamvu imwe rukumbi yoroshye. Bombi bubatse ibisirikare bibiri bya mbere muri Afurika.”
Yongeyeho ko “Dukwiye gusinyana amasezerano yo gutabarana vuba bishoboka.”
Ni amasezerano Gen Muhoozi asobanura ko mu gihe uwashoza intambara k’u Rwanda yaba ateye Uganda maze ibihugu byombi bikamuha isomo rya gisirikare.
Gen Muhoozi avuze ibi mu gihe u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo birebana ay’ingwe kubera umutwe wa M23 aho bamwe mu basirikare bakuru b’icyo gihugu basabye bashimitse kwatsa umuriro k’u Rwanda bakigarurira Kigali.
Hari na bamwe mu basirikare bayo bishoye mu bushotoranyi k’u Rwanda bwabaviriyemo urupfu nyuma yo gushaka kwinjira barasa abacunga umupaka uhuza ibihugu byombi.
Congo ishinja u Rwanda kugaba ibitero ku butaka bwayo yitwikiriye umutwe wa M23 ibintu u Rwanda ruhakana rugashinja Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Gen Muhoozi yigize gutangaza ko umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abatutsi muri Congo ibintu byashenguye ubutegetsi bwa Kinshasa.