Gatsibo: Umugore aheka igipupe akajya gukingiza ubundi akiba
Mukarere ka Gatsibo ikigo nderabuzima cya Kabarore, hafatiwe umugore wiyitaga ko aje gukingiza umwana kandi mubyukuri ahetse igipupe ubundi akiba abandi baturage ahasanze baje gukingiza.
byari ku wa 20 Girasi 20204, ubwo kuri iki kigo nderabuzima hafatirwaga umugore wqari waragize umwuga kwiba arikoigitangaje n’uko yahekaga igipupe kugirango bagirengo ni umwana ahetse , akagifureba neza agatwikira ubundi nawe akabarwa nk’uwagiye gukingiza.
umwe mu babyeyi wari uhari yatangaje ko uyu mugore bahahuriye ubugira gatatu ngo kuko ubwa 1 yaribye basaka uyo n’ubwa 2 ariba rero yari amaze kumumenya ati’ namubajije uko umwana we angana arambwira ngo no agahinja ahindukiye mukoze numva ni ikintu gifobagana niko kubibwira muganga, abonye ngiye kubivuga ariruka maze muganga amwirukaho aramugarura, tumutwuruye dusanga ni igipupe ahetse.”
Abandi babyeyi bo baravuga ko bagize ubwoba kuko bakeka ko ashobora kubibira bana, kuko nawe aba yaje ahetse icyo gipupe cye ntanuwamukeka kuko aba ahetse nk’abandi.
Naho umukuru w’icyokigo nderabuzima we yavuze ko yamushyikirije inzeogo zibishinzwe RIB nyuma y’uko nawe uwo mugore amwemereye ko aba yazanywe no kwiba. Hanagaragaye umubyeyi yibye Telephone gusa yahise amwishyura ibihumbi ijana (100,000)
Uyu mugore gusa yagiye haratamenyekana imyirondoro ye kuko bamwe bavugaga ko atuye mu kagari aka Bukomane ngo kuko basanzwe bamubona yiba mu bice bitandukanye, abandi bavuga ko yavuye i Kigali. abaturage bo basaba RIB kumukurikirana byimbitse bakamenya impamvu ahorana igipupe mu mugongo.