AMAKURU IBICE BYOSE

Gatsibo: Imiryango 601 ibana mbiri mbiri hasi hejuru, Amakimbirane aravuza ubuhuha!

Gatsibo: Imiryango 601 ibana mbiri mbiri hasi hejuru, Amakimbirane aravuza ubuhuha!
  • PublishedOctober 26, 2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko kuri ubu bwabaruye imiryango 601 nk’imwe mu ibana mu buryo bw’amakimbirane ariko ko hatangiye guterwa intambwe mu kuyigisha no kuyifasha kuyasohokamo.

Bwagarutsweho ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwaganiraga n’abahagarariye amadini n’amatorero akorera i Gatsibo harebwa ku ruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere mu gukumira amakimbirane yo mu miryango, kurwanya imirire mibi, kurinda no kurengera umwana.

Mu ngo zibana mu makimbirane muri aka Karere Umurenge wa Ngarama ni wo ufite ingo nyinshi zigera ku 199 na ho uwa Kiziguro ufite ingo 194 mu gihe indi mirenge 12 isaranganya ingo nke zisigaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko kuri ubu bamaze kubarura ingo zose zirangwamo amakimbirane hakaba hagiye gukurikiraho kuziganiriza bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo amadini n’amatorero n’imiryango itari iya Leta.

Ati “Ubu twamaze gukora intonde z’iyo miryango kugira ngo tuyigishe yongere ibane neza, tuyigisha dushingira ku gutuma bajya mu makimbirane kuko hari ubwo usanga ari ukubera ko batashyingiranwe, hari ubwo usanga ari ukubera inzangano zo mu miryango, imitungo n’ibindi byinshi, tubijyamo rero tukareba icyo bapfa ubundi tukabumvikanisha neza kandi twizeye kuzabigeraho.”

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bavuze ko bakwiriye guhabwa umwanya mu gukemura iki kibazo ngo kuko ari na cyo gitera ibindi bibazo birimo igwingira ry’abana, guta ishuri, abana bajya mu muhanda n’ibindi byinshi.

Pasiteri Paul Bizimana wo mu itorero Angilikani riherereye mu Murenge wa Rwimbogo, yavuze ko nk’amadini na bo batangiye kugira uruhare mu kwigisha imiryango ibanye mu makimbirane, asaba Leta ko bajya bajyana kuganiriza buri muryango ubana mu makimbirane mu kuwufasha kuyasohokamo burundu.

Nturo Hardi we yavuze ko abayobozi b’amadini bashyizemo imbaraga amakimbirane yo mu miryango yaranduka burundu.

Ati “Icyo nifuzaga ni uko buri rugo rurimo amakimbirane usanga bafite aho basengera, buri muyobozi w’idini ryaho nagire uruhare mu gukemura ya makimbirane agire n’uko abakurikirana murebe ko iki kibazo tutazakirandura, kuko iyo ababyeyi batabanye neza byica byinshi birimo n’uko abana baterwa inda, abandi bakava mu ishuri.”

Kugeza ubu bimwe mu bibazo birimo abaterwa inda imburagihe, abana bataye ishuri, abana bagaragara mu mirire mibi n’ibindi bibazo bitandukanye akenshi ngo bituruka muri iyi miryango ibana mu makimbirane.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *