AMAKURU

Gatsibo: Abantu bane bakekwaho kwica umusaza wibanaga batawe muri yombi

Gatsibo: Abantu bane bakekwaho kwica umusaza wibanaga batawe muri yombi
  • PublishedOctober 31, 2023

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023, Nibwo ku gahanda k’ahazwi nko mu Kanyobwa mu mudugudu wa Ruhuha akagari ka Simbwa mu murenge wa Kabarore akarere ka Gatsibo, umusaza wibanaga yasanzwe mu nzu yapfuye.

Amakuru dukesha bamwe mu baturage baturanye na nyakwigendera, avuga ko uyu musaza bikekwa ko yaba yarishwe n’abantu basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Umukecuru utarashatse ko amazina n’imyirondoro bye bijya ahagaragara, yavuze ko ubwo yari ari mu rusengero yatunguwe no kumva umugore wabagaraga ibishyimbo mu murima wegeranye n’inzu nyakwigendera yapfiriyemo amubwira ko umusaza yasanzwe yapfuye ariko batazi icyamwishe.

Noneho nyuma yo kumva iyo nkuru mbi y’incamugongo ngo yahise amubaza impamvu yakomeje kubagara atazi iby’urwo rupfu undi nawe amusubiza ko atari abizi ahubwo yabimenmye ubwo yasabaga umwana we kujya kureba niba umusaza yabyutse kuko yari yaramusabye ko yajya amubyutsa.

Yagize ati” Ni gute ubagara hafi y’ahari umuntu wapfuye ntubimenye?”

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko umwana yagerageje gukomanga asuhuza nyakwigendera ariko ntihagira umwikiriza bituma ajya kureba nyina nawe ahita aza akomanze urugi rurakinguka barebye mo imbere basanga nyakwigendera yoroshwe umufuka kandi yamaze gupfa.

Ako kanya nawe yahise ahuruza abaturanyi barahagera aribwo bitabazaga inzego z’ubuyobozi.

Agira ati” Umwana nari nohereje kureba niba yabyutse yagarutse ambwira ko ntamuntu urimo nanjye bituma njya kureba koko niba muzehe yabyutse ubwo nza gutungurwa no kubona yapfuye”.

Rugaravu Jean Claude, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore yahamirije aya makuru BTN avuga ko uyu musaza yishwe ariko hataramenyekana uwaba uri inyuma y’urupfu rwe anatangaza ko abantu bane bakekwaho kumwica bamaze gutabwa muri yombi.

Gitifu Rugaravu yaboneyeho kwihanganisha umuryango wagize ibyago anashimira abatanze amakuru akomeza abasaba gutangira amakuru ku gihe.

Ati” Nibyo ko umusaza yishwe ariko ntiharamenyekana ikihishe inyuma y’uru rupfu, Abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bamaze gutabwa muri yombi. Tuboneyeho kwihanganisha umuryango wagize ibyago kandi tunashimira abatanze amakuru bakomeze bayatangire ku gihe”.

Andi makuru  twaabashije kumenya ni uko ngo uyu musaza abantu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo bikekwa ko aribo bamwivuganye kuko mu minsi ishize yari aherutse kubatsinda mu rubanza.

Aba baturage kandi barasaba ubuyobozi kuzana uwaba yarishe uyu nyakwigendera igihe azaba yamenyekanye kuza kuburanira imbere y’imbaga kugirango umusaza ahabwe ubutabera.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *