Uncategorized

Gatsata hatanzwe ikwano y’ibihumbi 20 rwf

Gatsata hatanzwe ikwano y’ibihumbi 20 rwf
  • PublishedMay 18, 2023

Umugabo utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yahaye ibihumbi 20 Frw umuturanyi we kugira ngo amugirire ibanga, ntabwire umugore we ko yamubonye ari gukorakora umukobwa ukora mu kabari.

Ahagana saa sita n’igice zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023 nibwo uyu mugabo yaguwe gitumo n’umugore baturanye ari kwagaza anakorakora inkumi mu kabari.

Uwo muturanyi we akimara kumubona yahise asubira inyuma ashaka guhamagara umugore we kugira ngo afatire uwo mugabo mu cyuho ariko undi ahita amushikuza telefone.

Byahise bitera rwaserera muri ako kabari kuko uwo mugore yahise atangira kuvugira hejura ariko uwo mugabo aramuturisha amusaba ko yakwicara bakaganira.

Nyuma y’uko uyu mugabo asubije umuturanyi we telefone akanamuha ayo mafaranga ibihumbi 20, ituze ryongeye kugaruka muri ako kabari ndetse n’uwo mukobwa akomeza akazi ke.

Gusa nyuma yo kumenya ko hari itangazamakuru, yahise we n’umuturanyi we basohoka muri ako kabari buri muntu atega moto baragenda.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *