UBUKUNGU

Gasabo: Yafatanywe ibihumbi 100Frw by’amiganano

Gasabo: Yafatanywe ibihumbi 100Frw by’amiganano
  • PublishedNovember 24, 2023

Ku wa Kane, tariki ya 22 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Gasabo, umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wafatanywe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 y’amiganano, yageragezaga kugenda akwirakwiza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Runyonza, Akagari ka Kibenga mu Murenge wa Ndera, aho yari amaze gutanga amwe muri yo bagasanga ari amiganano.

Ait “Uyu mugabo yagiye mu isanteri ya Kibenga yegera umukozi ukora akazi ko kubitsa, kubikura no koherereza amafaranga hifashishijwe telefone, amusaba kohereza umuntu amafaranga ibihumbi bitandatu.”

“Ubwo yari amaze kuyohereza, mu kumwishyura, uriya mugabo yamuhereje inoti esheshatu z’igihumbi, azitegereje asanga ari inyiganano ahita atanga amakuru. Abapolisi barahageze baramusaka, basanga afite n’andi ibihumbi 94Frw y’amiganano agizwe n’inote z’igihumbi, bahita bamufata.”

Amaze gufatwa, yavuze ko yose uko ari ibihumbi 100Frw, yari yayahawe n’undi muntu wo mu Murenge wa Bumbogo, gusa ntiyavuga imyirondoro n’impamvu yayamuhaye.

Kuri ubu uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abo bafatanyije.

SP Twajamahoro yashimiye uyu mukozi wihutiye gutanga amakuru akimara gutahura ko yishyuwe amafaranga y’amiganano, asaba abantu bose cyane cyane abakora ubucuruzi kujya bitegereza inoti bishyuwe basanga ari inyiganano bakihutira gutanga amakuru.

Yagiriye inama abaturage cyane cyane urubyiruko, gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bakirinda kwishora mu byaha kuko nta wundi musaruro bakuramo uretse kubifatirwamo bagakurikiranwa n’amategeko.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *