UBUKUNGU

Gasabo: Uwari umuzunguzayi yakijijwe n’isoko bubakiwe na Leta

Gasabo: Uwari umuzunguzayi yakijijwe n’isoko bubakiwe na Leta
  • PublishedJanuary 31, 2024

Mukandayisenga Clementine ni umubyeyi w’umugabo umwe n’abana batatu akorera ubucuruzi mu isoko ‘Agaciro Market-Kimironko’ we avuga ko bubakiwe na Leta mu rwego rwo kubakura mu bucuruzi bwo mu muhanda.

Mu buhamya bwe avuga ko amaze kwigira nyuma yo gutandukana n’ubucuruzi bwo mu muhanda.

Mbere yuko ajya gucururiza mu isoko rya Agaciro Market-Kimironko riherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yari umuzunguzayi wirirwaga akwepana n’inzego z’umutekano.

Nyuma ubuzima bwabaye bubi kurushaho ubwo yisangaga i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga, aho yamaze ibyumweru bibiri.

Ati “Urumva mu rugo haje imbogamizi zo kutita ku bana, abana babaho nabi, igihe cyaje kugera mvayo ndaza nsanga abana”.

Nubwo Mukandayisenga yazunguzaga, ngo yabikoraga atishimye.

Yari afite imibereho mibi, nta gishoro afite, yumva ko ubuzima bwe ari ukuba yacururiza mu muhanda.

Ubuzima bwaje guhinduka nyuma y’aho ubuyobozi butekereje kububakira isoko.

Hakozwe urutonde rw’abagomba gucururiza mu isoko ariko ngo nta cyizere yari afite.

Agira ati “Igihe cyaje kugera, Leta ni umubyeyi iduha rino soko turaza turijyamo mu kwezi kwa Karindwi 2022.

Natangiriye ku gishoro cya 50,000 Frw, ngenda nzamuka gake gake Leta iza no kutwongerera igishoro gikeya ariko nkamenya ko niba nungutse n’ibyo 2,000 Frw ngomba kurya igihumbi nkizigamira ikindi”.

Avuga ko yakomeje kuzamura ubucuruzi bwe. Akigera mu isoko bubakiwe na Leta yahereye ku bitoki bibiri kuko ari byo yacuruje ku munsi wa mbere.

Ati “Bukeye ku munsi wa Mbere ndangura ibiro 40 by’ibirayi, ni ibyo nahereyeho. Nyuma yaho ndangura ibijumba ibiro 20 ibyo ni byo nazamukiyeho”.

Uko ubucuruzi bwagiye buzamuka Mukandayisenga yatangiye gutekereza uko yakwizigamira yifashishije ibimina aho yatangiye yizigama amafaranga 2,000 Frw ku munsi.

Iyo ikibina kimuhaye amafaranga ayabitsa kuri banki yabanje gukuramo make y’igishoro andi akayabitsa kugira ngo yiteze imbere.

Kugeza ubu we n’umugabo we avuga ko bafite hafi miliyoni eshatu bizigamiye.

Bafite intego yuko umwaka utaha bashaka kwagura inzu barimo ikindi ngo bakaba bagura n’ahandi hantu.

Mukandayisenga avuga ko mu buzima bwe bwo mu muhanda atashoboraga kwishyura mituweli y’abana ariko ubu ngo abasha kuyishyura.

Akomeza agira ati “Ndi mu muhanda ntabwo nishyuriraga abana ishuri uko bikwiye ariko ubu mbasha kwishyurira abana ishuri, nkabambika nkabona n’ibyo kurya, urumva bitandukanye n’uko ibintu bimeze”.

Mu myaka ibiri amaze acuruza, yishimira intambwe ishimishije yateye, aho yongereye ubucuruzi bwe.

Yacuruzaga ibirayi, ubu yongereyeho ubw’imboga n’ubw’ibishyimbo.

Kugira ngo ashobora gutera imbere, byanaturutse ku gufatanya n’uwo bashakanye.

Ati “Ibyo maze kugeraho nabigezeho mfatanyije n’umugabo wanjye turakorana hano ku kazi, ashyira abakiriya nanjye nkasigara mpa abasigaye hano”.

Mukandayisenga afite intego ko mu myaka ibiri iri imbere ashaka kugura nibura ahantu ha miliyoni 10 bakahubaka kandi bakahaba.

Asaba abantu bagikorera ubucuruzi mu muhanda ko bakwiye gukorera mu isoko kandi bagakorera ahemewe kuko ngo mu muhanda nta nyungu zirimo ahubwo harimo ibihombo byinshi n’ingaruka ku miryango yabo.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *