IMIBEREHO

Gakenke: Imiryango 300 yabaga mu manegeka igiye gutuzwa heza

Gakenke: Imiryango 300 yabaga mu manegeka igiye gutuzwa heza
  • PublishedApril 23, 2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwatangiye kubakira Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano uzatuzwamo imiryango 300 yabaga mu manegeka, bikazagenda bikorwa mu byiciro.

Muri rusange uyu mushinga mu kubaka uyu mudugudu wa Kagano wageneye buri nzu miliyoni 8 600 000  z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko muri rusange uzuzura utwaye miliyari 2 na miliyoni zisaga 580.

Abagiye gutuzwa muri uwo Mudugudu bishimiye iki gikorwa kije gukura ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano uherereye mu Murenge wa Muzo. Icyiciro cya mbere cy’inyubako zirimo kuhashyirwa cyitezweho kwakira imiryango 60 ku ikubitiro

Gahamanyi Jean Baptiste w’imyaka 60, umwe mu bazatuzwa muri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo, yagize ati: “Nari ntuye mu manegeka nturanye n’abantu bari kure cyane kuko kuva iwanjye nibura kugira ngo ugere ku rundi rugo bisaba. urugendo rw’iminota 10. Urumva ko ntuye njyenyine kandi ku gasozi gahanamye, mu gihe isuri yaje kugira ngo bantabare birabavuna nanjye bikangora kubageraho njya kubatabaza none ubu ubwo Leta irimo kunyubakira inzu ndishimye cyane.”

Uyu mugabo akomeza yishimira uburyo Leta yafashe icyemezo cyo kubakira abari mu manegeka ndetse n’abandi batishoboye.

Yagize ati: “Rwose nta kuntu Leta itagize igiye kudukura mu rupfu itujyana mu buzima twebwe abo muri bino bice nit we tuzi neza ibibi byo gutura mu manegeka, kuko muri 2023 twahagendeshereje abantu n’ibintu.”

Ikindi gishimisha Gahamanyi ngo ni uko kuri ubu we na bagenzi be bazatuzwa muri uyu Mudugudu bahawemo imirimo.

Yagize ati: “Imirimo yo kubaka uyu Mudugudu kuri twe dufitemo inyungu zikubye kabiri. Nzaba muri imwe muri izi nzu none nahawemo imirimo kuko umushinga wo kubaka hano natangiranye na wo. Ni ho nkura ubwisungane mu kwivuza, amafaranga y’ishuri kuko kugeza ubu mfite abana 3 biga ayisumbuye kandi kubarihirira byaramvunaga cyane ntarabona aka kazi.”

Habimana Izabayo Innocent wahawemo akazi na we yishimira ko bagenzi ba be bagiye gukurwa mu manegeka, akishimirako umushinga wo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano uje kubakura mu icuraburindi n’ubukene.

Yagize ati: “Natangiranye n’uyu  mushinga nanjye twubaka hano  ibintu byanteje imbere, kuri ubu konti yanjye ntiyaburaho amafaranga agera ku bihumbi 100, ariko mbere ntaraza hano wasangaga nta buryo mfite bwo kubaho, ariko noneho mbayeho neza n’umuryango wanjye.”

Yakomeje ashimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikomeje gushyira umuturage ku isonga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, avuga ko gukura abaturage mu manegeka ari umushinga bafatanyamo na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).

Yagize ati: “Twabanje kubakira imiryango 60, biteganyijwe ko nibura nko mu kwezi kwa Kamena 2024 bazaba batujwe, iyo miryango ni abari bari mu manegeka. Kuko nk’uko bisanzwe dufatanyije na MINEMA, abari mu manegeka hari uburyo tubafasha kuyavamo abishoboye bagasha ibibanza bakayavamo abatishoboye bagafashwa nk’uko Leta yiyemeje gufasha abaturage bayo”.

Akomeza avuga ko nibura inzu imwe izaba ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 8, kandi ngo ni uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage no kurengera ibidukikije.

Yagize ati: “Buriya ni uburyo bwiza bwo gutuza abantu begeranye, ibikorwa remezo bikabageraho. Ikindi  ni uko n’ubwo tuvuga ngo ni inzu 60, umushunga mugari ni uko ubutaka burimo kubakwaho bufite ubuso bugera kuri hegitari 7 biteganyijwe ko hazubakwaho inzu zigera kuri 300 ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire  ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije.”

Mu bihe by’ibiza byo muri Girasi, 2023, mu Murenge wa Muzo hapfuye abaturage 12 bazize ibiza, kubakira abari mu manegeka bikaba byitezweho kugabanya ibyago byo kongera gutwarwa ubuzima bw’abaturage na byo.

Muri uyu Mudugudu hazaba harimo irerero n’agakiriro, inzu imwe izaba ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero, ubwogero n’ikigega cya litiro 2000 gifata amazi.

Uyu mushinga wo kubaka umudugudu wa Kagano wahaye akazi abaturage 350 bose bishimira iki gikorwa.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *