IMIKINO

FERWACY yasinyanye amasezerano na sosiyete zizayifasha gutegura Shampiyona y’Isi

FERWACY yasinyanye amasezerano na sosiyete zizayifasha gutegura Shampiyona y’Isi
  • PublishedJanuary 13, 2024

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryasinyanye amasezerano na sosiyete za A.S.O yo mu Bufaransa na Golazo yo mu Bubiligi mu rwego rwo kurifasha gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu 2025.

Iyi Shampiyona y’Isi iteganyijwe kuzabera i Kigali kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ni ku nshuro ya mbere izaba ibereye ku Mugabane w’Afurika mu myaka irenze 100 imaze ikinwa.

Sosiyete zinjiye mu mikoranire na FERWACY zisanzwe zifite ubunararibonye mu gutegura amarushanwa akomeye n’ibikorwa bitandukanye by’umukino w’amagare kandi yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kugirana imikoranire n’izi sosiyete z’ubukombe ku Isi.

Yagize ati: “Twishimiye cyane iki gikorwa cy’amateka bitari ku gihugu cyacu gusa ahubwo no ku mugabane muri rusange. Twiteguye gukorana na A.S.O na Golazo kandi twizeye ko bizagenda neza.”

Umuyobozi wa Golazo Group, Bob Verbeeck, yavuze ko bishimiye kuzaba bamwe mu bazandika aya mateka nyuma y’imyaka 10 bakorera muri Afurika.

Ati: “Twishimiye kuba abafatanyabikorwa muri iki gikorwa cy’amateka. Tumaze imyaka irenga 10 dukorera ku Mugabane w’Afurika. Mu bihe bya vuba twakoreye muri Kenya ndetse ubu dutekereza ko ari indi ntambwe ikomeye tugezeho.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyifuza kuba igicumbi cy’imikino ari amahirwe akomeye kwakira igikorwa gikomeye nka Shampiyona y’Isi.

Ati: “U Rwanda dufite intego yo kuba igicumbi cy’imikino ku Mugabane w’Afurika. Kwakira Shampiyona y’Isi bizateza imbere umukino w’amagare mu gihugu, bizatanga akazi ndetse n’ubucuruzi buzaguka kandi ni rwo ruhare twifuza ko siporo igira mu bukungu bw’igihugu”.

Iyi Shampiyona y’Isi izakinwa mu byiciro bitandatu birimo gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) no gusiganwa mu muhanda (Road Race).

Bizakinwa n’abakuru, abatarengeje imyaka 23 mu bagabo n’abagore ndetse n’icyiciro cy’abato. Biteganyijwe ko kandi iri rushanwa rizitabirwa n’abarenga ibihumbi 20.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *