IMIKINO

Ese Clare Akamanzi wagizwe umuyobozi wa NBA Afurika ni muntu ki?

Ese Clare Akamanzi wagizwe umuyobozi wa NBA Afurika ni muntu ki?
  • PublishedDecember 28, 2023

Akamanzi Clare yize Amategeko mu ishami ry’ubucuruzi mpuzamahanga n’ishoramari, akaba umwe mu bantu bafashije igihugu kuzamura urwego rw’ubucuruzi,ubukerarugendo no guhanga udushya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza ni bwo Akamanzi Clare yagizwe Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa.

Akamanzi azwi cyane mu Rwanda kubera imirimo yokoze mu gihe kitari gito aho yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kuva mu 2017 kugeza muri Nzeri 2023.

Akamanzi kandi afatwa nk’umwe mu bantu b’ingenzi bafashije uru rwego kuzamura urwego rw’iterambere ry’ubukungu mu Rwanda, mu ishoramari no mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ku buyobozi bwa Akamanzi muri RDB, mu Rwanda habaye ivugurura rikomeye ry’ubucuruzi bugamije iterambere, ibyatumye u Rwanda rumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Akamanzi kandi ayobora RDB ni bwo u Rwanda rwatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Visit Rwanda’ bwashimangiye ubufatanye bw’u Rwanda n’amakipe akomeye ku Isi arimo Arsenal yo mu Bwongereza, PSG yo mu Bufaransa, Shampiyona y’Umukino w’intoki wa Basket muri Amerika (NBA), ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, n’abandi bafatanyabikorwa bafashe u Rwanda muri gahunda yo gushishakiriza abatuye Isi gutembera u Rwanda bakirebera ibyiza birutatse.

Akamanzi kandi yagize uruhare rukomeye mu guhuza imikoranire n’ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo guteza imbere Umugabane wa Afurika.

Mu mirimo yakoze kandi, Akamanzi harimo kuba yarabaye mu nama ngishwanama mu Miryango Mpuzamahanga nka OMS Foundation na Afurika Nenda, ndetse no kuba yarayoboye isosiyete (ATL) ikaba igenzura isosiyete y’ubwikorezi bwo mu Karere ya  RwandAir, Akagera Aviation n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Ni umuyobozi kandi wahawe ibihembo byo ku rwego mpuzamahanga harimo icyo yahawe na World Economic Forum cy’umuyobozi ukiri muto mwiza.

Ikinyamakuru Fobes kandi muri 2013 cyanashyize Akamanzi mu bagore 20 ba mbere, bakiri bato bo muri Afurika (Africa’s Top 20 Young Powerful Women) bavuga rikumvikana kandi bagize uruhare mu iterambere ry’uwo mugabane. Muri 2020 yaje mu bagore 50 b’abanyembaraga muri Afurika.

Ni mu gihe Ikinyamakuru Jeune Afurika muri 2020, cyashyize Akamanzi mu bagore 25 b’abanyembaraga bagira uruhare mu iterambere ry’Afurika.

Mu 2022, yahawe igihembo na Grand Prix cyo kuba ari indashyikirwa mu bayobozi batanze umusanzu wabo mu iterembere ry’igihugu mu gihe bari mu buyobozi.

Akamanzi Clare amashuri ye yayize muri Kaminuza zitandukanye zo hanze y’u Rwanda.

Afite impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko (Phd) yakuye muri Kaminuza ya Concordia University muri Canada, ndetse yanize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu ishami ry’imiyoborere muri Kaminuza ya Harvard Kennedy School muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yanize kandi ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga n’ishoramari muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo ndetse yanize no muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *