AMAKURU IMYIDAGADURO

Ed Sheeran Ntaho Ahuriye Na Marvin Gaye.

Ed Sheeran Ntaho Ahuriye Na Marvin Gaye.
  • PublishedMay 5, 2023
Ed Sheeran, Icyamamare mu njyana ya Pop.

Umuhanzi w’Icyamamare mu njyana ya Pop, Ed Sheeran yagizwe umwere mu rubanza yashinjwaga gukopera imiririmbire y’Indirimbo iri munjyana ya Soul classic y’Umuhanzi Marvin Gaye yitwa “Let’s Get It On” agakora indirimbo ye yamenyekanye cyane yitwa “Thinking Out Loud,” Byanzuwe n’Urukiko ejo hashize kuwa kane, Nyuma y’amasaha 3 hakorwa isuzumwa ku kirego.

 

Sheeran yahise ahaguruka ahobera abamwunganira mu mategeko ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urubanza, ari kumwe n’umugore we, Cherry Seaborn, n’uwamufashije kwandika iyi ndirimbo ye “Thinking Out Loud” ariwe Amy Wadge.

 

Ubucamanza bwagaragaje ko Sheeran ubwe yicaye agahimba indirimbo hirengagijwe indi myanzuro yagombaga gufatwa harebwa niba koko harabayemo gukopera. Hanze y’urukiko, Sheeran mu magambo ye yagize ati: “Nkuko bigaragara nshimishijwe cyane n’Imyanzuro itanzwe kuri iki kirego, kandi bigaragara ko ntakiretse umwuga wanjye.” Yavuze ko yumvaga abangamiwe n’Ibirego bidafite ishingiro, ashimira cyane ubucamanza avuga ko ibi bizaha abahanzi ukwishyira ukizana m’Ubuhanzi bwabo.

 

Sheeran yakomeje agaragaza inzitizi iki kirego cyamukururiye, avuga ko kubera kuguma muri New York ngo hakomeze gukorwa isuzuma ku kirego byatumye atitabira ikiriyo cya Nyirakuru muri Ireland. “Nk’Abahanzi aho ariho hose, Njye na Amy turakora cyane kugiti cyacu ngo dukore indirimbo akenshi zishingiye k’Ubuzima busanzwe n’Ubunararibonye bwa buri muntu. Biteye ipfunwe rero gushinjwa kwiba indirimbo z’abandi kandi ntako tutagira ngo dukora izacu,” Sheeran yakomeje agira ati: “Ndi umuntu wa Guitar ukunda kwandikira umuziki abantu ngo bishime, ntabwo ndi kandi ntabwo nzaba insina ngufi ngo nyeganyezwe nuwo ariwe wese.”

 

Umwunganizi mu mategeko wa Ed Sheeran, Ilene Farkas nawe yagize ati: “Nizeye neza ko ibibaye kuri uyu munsi bihaye abanditsi b’Indirimbo bose ubwisanzure bwo gukomeza bagakora ibihangano byabo bifashishije ibishoboka byose ntabwoba bafite ko hari uwabibaregera nkuko byagenze uku.”

 

Ikirego cyo kuwa 25/04 cyasubikiwe mu cyumba cy’ubushinjacyaha i Manhattan, nyuma yaho Ed Sheeran ahita afata Guitar atangira kuririmba imbere y’Ubushinjacyaha. Ikirego cyatangijwe mu mwaka wa 2017 n’abazungura ba Ed Townsend, Umwanditsi wunganiraga Gaye havugwa ko Indirimbo ya Ed Sheeran yo mu mwaka wa 2014 “Thinking Out Loud” ifitanye isano yahafi na “Let’s Get It On” yo mu mwaka wa 1973 ya Marvin Gaye, yari irinzwe nicyo twita Copyright. Gusa Sheeran yabwiye Ubucamanza ko ubwe we na Wadge bakoze iyi ndirimbo nyuma y’urupfu rwa Sekuru, hanyuma iyi ndirimbo ikaba yaravugaga kukubona urukundo mu myaka y’Ubusaza.

 

Mu rukiko, Sheeran yabajijwe ku bijyanye n’amashusho ye aririmba indirimbo mu njyana y’indi bizwi nka Live mashup yakoze byafashwe mu kirori cya Zurich. Ari nabyo umushinjacyaha Ben Crump wunganiraga Abazungura ba Townsend yise ikimenyetso simusiga cyo kwangiza nkana Kopirayiti (Copyright). Gusa ibi, Sheeran yabihanye yivuye inyuma  avuga ko yakoze mushups nubundi kuzindi ndirimbo ze agira ati: “Iyo mba narakoze ibyo munshinza, nari kuba ndi ikigoryi kuba mpagaze imbere y’abantu.” Umukobwa wa Townsend, Kathryn Townsend Griffin, nawe yarahagurutse atangira agira ati: “Sinigeze numva ko ibi byakageze mu nkiko, gusa mfite gusigasira umurage wa data.”

 

Ntabwo byari ubwambere Edsheeran ashinjwa kwiba ibihangano by’abandi, nkuko byamubayeho nanone umwaka ushize ku ndirimbo ye “Shape Of You” ariko nabwo bikarangira atsinze. Kimwe nuko Abasigasira ibihangano bya Marvin Gaye, mu mwaka wa 2015 batsinze ikirego baregaga Robin Thicke na Pharrell Williams ku ndirimbo yabo ya 2013 yitwa “Blurred Lines” byasanzwe ihura niya Marvin Gaye yitwa “Got to Give It Up” yo mu mwaka wa 1977. Gusa aba bashinzwe gusigasira ibihangano bya Marvin (Gaye’s Estate) ntabwo bigeze bivanga muri iki kirego cyaregwaga Ed Sheeran.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *