AMAKURU POLITIKI

DRC: Bamwe mu Biyamamaza Barakoresha Invugo Zihembera Urwango n’Amacakubiri

DRC: Bamwe mu Biyamamaza Barakoresha Invugo Zihembera Urwango n’Amacakubiri
  • PublishedNovember 17, 2023

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe hasigaye iminsi itatu gusa kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’ab’inteko ishinga amategeko bitangire, ubutumwa buhembera inzagano, amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko bukomeje gukwirakwiza mu burasirazuba bw’icyo gihugu cyitegura amatora tariki 20 Ukuboza 2023.

Amafoto y’abakandida ku mwanya w’abadepite ku rwego rw’igihugu n’uw’intara yatangiye kugaragara hirya no hino mu burasirazuba bwa Kongo. Ahandi hateraniye abashyigikiye abakandida banyuranye batanga impano zigamije gushishikariza abaturage gutora abo bamamaza.

Zimwe mu mpano zitangwa harimo intebe zo mu nsengero, ibitenge n’amafaranga. Gusa hari bamwe mu bayoboke b’abakandida basebya abandi, bagakoresha amagambo y’ivangura rishingiye ku moko bagaragaza ko ari bo benegihugu.

ZEMBE ZEMBE Jean Pierre, ni umukandida depite mu ishyaka rya MLC. Asanga ubutumwa bwo gusebanya no gukoresha ivangura bukomeje gufata intera ikomeye mbere y’aya matora kubera abantu bashaka kwikundishwa ku baturage.

Yagize ati: “Abatazi akamaro k’umudepite, abadafite ibyo bateguye, abadafitiye abaturage icyerekezo ni bo bakoresha amagambo yo gusebanya.”

GASORE Felix nawe ni umukandida depite muri Teritwari ya Uvira ku rwego rw’intara. Asanga Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Amatora yari ikwiye gufata iya mbere igashyiraho ingamba mu guhana abantu basebya abandi muri iki gihe biyamamaza. Yagize ati: “turasaba abategetsi ko bareba abakandida bakoresha imvugo zihembera urwango n’amacakubiri bagakurikiranwa byaba ngombwa bagafungwa, kuko uwo ari umurage mubi bari kuzana mu banyagihugu ba Congo. Turasaba kandi abaturage kuba maso, bakareba abo batora bazabagirira akamaro. Bagahitamo abantu batabashora mu ntambara no mu macakubiri, bafite intego yo guhuza Abakongomani aho kubatanya.”

Umuyobozi w’umujyi wa Uvira urimo abaturage barenga ibihumbi magana ane(400.000) aravuga ko kwita abakandida bamwe Abarundi, abandi bakitwa Abanyarwanda bikorwa bigambiriwe kwangisha abo bantu abaturage babereka y’uko badasangiye igihugu kandi atari ko biri.

Gusa uyu muyobozi asaba abakandida depite kugaragariza abaturage imishinga babafitiye badakoresheje amacakubiri cyangwa se kubeshya abaturage ibyo batazasohoza.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *