AMAKURU

DRC: Abana B’Impinja Babiri Barohowe Mu Kivu Nyuma y’Iminsi Itatu

DRC: Abana B’Impinja Babiri Barohowe Mu Kivu Nyuma y’Iminsi Itatu
  • PublishedMay 11, 2023

Abana babiri b’impinja batabawe nyuma yo kubabona bareremba mu Kiyaga cya Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), biturutse ku biza by’imyuzure biherutse kwibasira u Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Aba bana babiri, ngo batabawe mu gihe barimo bareremba hafi y’inkombe z’Ikiyaga cya Kivu, nyuma y’iminsi mikeya ishize ibiza by’inkangu n’imyuzure bihitanye ubuzima bw’abantu basaga 400 muri icyo gihugu.

Aganira n’Ikinyamakuru BBC, umuyobozi muri ako gace witwa Delphin Birimbi, yagize ati “Ni ibitangaza, twese twumiwe. Ababyeyi babo barapfuye, ariko umuryango mugari urimo kuvugana n’abantu bashobora kubarera”.

Ntibirasobanuka neza ukuntu abo bana barokotse nyuma yo kumara iminsi itatu mu Kiyaga cya Kivu, ariko abatangabuhamya babibonye, bavuga ko bagaragaye bareremba hejuru y’amazi.

Abo bana byatangajwe ko barokowe ku wa mbere tariki 8 Gicurasi 2023, umwe yabonetse ahitwa i Bushushu, undi aboneka ahitwa i Nyamukubi, utwo duce tubiri tukaba twaribasiwe cyane n’ibiza birimo imyuzure mu cyumweru gishize, nk’uko Birimbi yabisobanuye.

Umubare w’abishwe n’ibiza muri DRC wakomeje kuzamuka, kuko n’ejo ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, hari indi mirambo ngo yabonetse yari yararenzweho n’ibyondo, bituma kugeza ubu umubare w’abapfuye umaze kugera kuri 411, muri abo 317 ngo nibo bamaze gushyingurwa.

Ubuyobozi bwo muri ako gace, bwatangaje ko kumenya imirambo ya ba Nyakwigendera, hari aho bigoye kuko bose batahakomokaga, ahubwo harimo abaje baturutse mu tundi duce, baje gucuruza, kuko imvura yateje ibiza yaguye ku munsi w’isoko.

 

 

Inkomoko: BBC, Kigali Today

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *