UBUREZI

Dr Ngirente yashwishurije abifuza ko bakongera umusanzu wo kugaburira abanyeshuri

Dr Ngirente yashwishurije abifuza ko bakongera umusanzu wo kugaburira abanyeshuri
  • PublishedApril 19, 2024

Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yahakaniye bamwe mu baba basaba ko amafaranga atangwa n’ababyeyi mu kunganira ifunguro abanyeshuri bafatira ku ishuri saa sita yakongerwa ngo abanyeshuri bagaburirwe neza.

Byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibyo Guverinoma yagezeho mu rwego rw’Uburezi.

Dr Habineza Frank yavuze ko hari ababyeyi bifuza kongera amafaranga y’umusanzu batanga mu kunganira Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kugira ngo byongere ubwiza bw’ibyo barya n’ubwoko bw’ibiribwa barya bwiyongere.

Yagize ati: “Mu kugaburira abana ku mashuri haracyagaragaramo ikibazo cy’ubwiza bw’ibiryo abana barya […] ababyeyi bavuga ko bakwemerwa kongera umubare w’amafaranga batanga cyane nko ku  bigo bicumbikira abanyeshuri, kuko baravuga ngo abana bararya indyo imwe cyangwa indyo ituzuye, nk’umubyeyi ufite umwana mu rugo urya indyo yuzuye, ababyeyi bifuza ko amafaranga batanga bakongerwa kuko barabibuzwa”.

Senateri Uwera Pelagie we yagize ati: “Amafaranga Leta igenera umunyeshuri ku munsi urebye ni hafi 56, cyangwa se ku gihembwe ni hafi ibihumbi 10, umuntu akabijyanana n’ibiciro by’ibyo duhaha ubu bikomeza kwiyongera.”

Senateri Uwera yabajije Minisitiri w’Intebe ingamba zihari mu gukumira ibi bibazo bituma hari abanyeshuri bagaburirwa ibiryo bike cyangwa bigahora ari bimwe.

Minisitri w’Intebe Dr Ngirente yatangaje ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri Leta iyikomeyeho kandi ko amafaranga Leta ishoramo aba ashingiye ku bushobozi buhari.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko bitashoboka ko amafaranga asabwa umubyeyi yiyongera kuko mu kuyashyiraho hagendewe ku bushobozi umubyeyi wese ashobora kubona.

Avuga ko nta munyeshuri wabona ifunguro yifuza ku mashuri nk’uko aribona mu rugo.

Yagize ati: “Uburezi ni ugutegura ahazaza h’igihugu n’abaturage bacyo, iyo dushyiraho umusanzu dushingira ku bushobozi bw’Abanyarwanda, turebye muri rusange amafaranga yinjiza hari ayo wamusaba ntayabone.”

Yongeyeho ati: “Ubwiye umuturage ngo natange amafaranga ibihumbi 500 ku mwaka uba uzi neza ko ubwiye abana b’u Rwanda ngo mwe kuziga. Kuko Abanyarwanda babona ayo mafaranga ni bake, kugira ngo tubone abana b’abahanga baniga bavamo abantu bakora ibintu binyuranye.”

Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko icyo Leta itemera ari uburyo bamwe mu bayobozi b’amashuri biyongereraho amafaranga bagahimba ko bakoze ibikorwa nyamara bagamije kongera amafaranga baka ababyeyi.

Ati: “Agakoresha inama ababyeyi batanu ngo bemeje ko amafaranga mu kigo cyose yikuba kabiri, ugasanga abantu nka ba twebwe twavuye i Kigali, turagiye dukubye amafaranga kane, ugasanga abana bavuye mu ishuri, kuko 80% y’abana bahiga ni abana badashobora kuyabona.”

Icyakora Dr Ngirente avuga ko mu gihe hari umubyeyi ubifitiye ubushobozi akaba ashaka gutera inkunga, ikigo umwana we yigaho Leta ibimwemerera nta kibazo kandi ikanabimushimira.

Ati: “Wowe umubyeyi ugiye ku kigo ukavuga ngo mbatereye miliyoni 2 ntabwo tuzayanga ayongayo, ariko ntitubigire itegeko ngo buri mu byeyi ayatange.”

Dr Ngirente yabwiye intumwa za rubanda ko umubyeyi ushaka gutera inkunga ikigo umwana we yigaho kubera ko hari ibyo yabonye kibura nk’ibibuga abanyeshuri bakiniraho n’ibindi ko babikora ko rwose Leta itabimubuza.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *