AMAKURU

Dr. Munyemana Sosthene yakatiwe gufungwa imyaka 24

Dr. Munyemana Sosthene yakatiwe gufungwa imyaka 24
  • PublishedDecember 20, 2023

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwakatiye Dr. Munyemana Sosthène igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo kumuhamya uruhare mu byaha bya Jenoside yakoreye i Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Sosthène Munyemana yari umuganga w’abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatangiye kuburanishwa guhera mu Gushyingo 2023, akaba abaye Umunyarwanda wa 6 uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru aturuka mu butabera bw’u Bufaransa agaragaza ko uru rubanza ruri muri zimwe zimaze igihe zatinze kuburanishwa, cyane ko ikirego cya Dr. Munyemana wari umudogiteri i Butare cyatanzwe mu mwaka wa 1995.

Ku ikubitiro, Dr. Munyemana Sosthène yabajijwe n’Ubushinjacyaha mu mwaka wa 2011, ku ruhare ashinjwa ko yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Nyuma y’iperereza ryakozwe mu mwaka wa 2018, Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana ibyaha byibasira inyokomuntu yasabye ko Dr. Munyemana akurikiranwa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Uwo mwanzuro waje kwemezwa mu 2021, maze Urukiko Nyubahirizategeko muri Werurwe 2022 rwemeza bidasubirwaho ko urubanza rwe rwasubizwa mu Rukiko rwa Rubanda.

Abunganira uyu muganga mu by’amategeko bagerageje kujurira basaba ko uwo mwanzuro wateshwa agaciro ariko biba iby’ubusa kuko bashingiraga gusa ku kuba urubanza rwaradindijwe, bityo umukiliya wabo akaba afite uburenganzira bwo kutaruburana.

Ibindi byaha Dr. Munyemana yisobanuyeho ni ukugira uruhare no kwitabira inama zateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Bivugwa ko yafashije ku bushake Leta y’inzibacyuho, ubwo yashyiraga umukono ku masezerano ayishyigikira tariki ya 16 Mata 1994, nyuma y’iminsi 10 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye cyane ko yari inshuti y’akadasohoka ya Sindikubwabo Theoneste wayitoboraga.

Binavugwa kandi ko yagize uruhare nu gushyiraho za bariyeri n’amatsinda y’Interahamwe nk’uko bigaragara mu idosiye imwohereza mu rukiko rwa rubanda.

Nyuma y’igihe ageze mu Bufaransa,  mu 2008 Dr Munyemana yabanje kwimwa ubuhungiro kubera ibyahwihwiswaga ko yasize akoze amahano mu Rwanda.

Impapuro zo kumuta muri yombi zanasabaga ko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda zaroherejwe ariko  mu mwaka wa 2010 ziteshwa agaciro.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu ni bwo yatangiye gukora akazi k’ubuvuzi bw’abasheshe akanguhe mu Bitaro bya Villeneuve-sur-Lot biherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Mu myaka yashize, imanza enye z’abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni zo zaburanishirijwe mu nkiko zo mu Bufaransa.

Uyu mwaka wa 2023, ushoje hamenyekanye umwanzuro w’ubutabera bwa Dr. Munyemana na Hategekimana Philippe wamenyekanye nka Biguma.

Ubutabera bw’u Rwanda bwishimira ko u Bufaransa  bukomeje gutera intambwe nziza mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside, ariko bugasaba ko n’abacyidegembya muri icyo gihugu bafatwa bagatangira kuburanishwa.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *