IGISIRIKARE

DR Congo ruracyambikanye hagati ya M23 na wazalendo

DR Congo ruracyambikanye hagati ya M23 na wazalendo
  • PublishedOctober 9, 2023

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’abo uruhande rwa leta ya DR Congo bavuga ko ari imitwe y’abarwanyi yitwa Wazalendo yakomeje kuri uyu wa mbere mu gace ka Tongo muri teritwari ya Rutshuru, nk’uko bivugwa n’impande zombi.

Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23 yatangaje ko kuva saa kumi n’imwe z’igitondo “ihuriro ry’uruhande rwa leta” ririmo “kurasa ibisasu buhumyi” ku gace ka Tongo no hafi yaho.

M23 n’abakuru bayo bavuga ko barimo kurwana n’ingabo za leta zifatanyije n’imitwe itandukanye ya Mai Mai na FDLR, mu gihe uruhande rwa leta ya DRC ruvuga ko ingabo zarwo zitari muri iyi mirwano igiye kumara hafi icyumweru.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo, ndetse benshi mu duce twa Tongo na Kitchanga bakomeje kuva mu byabo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bahunga imirwano.

Ishami rya ONU rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) rivuga ko kuva mu ntangiriro z’uku kwezi abantu barenga 51,000 bamaze guhunga ingo zabo kubera iyi mirwano muri Masisi gusa kandi ko uburyo bwo kugera ku bakeneye ubutabazi bugoye cyane.

OCHA ivuga ko kubera kwirunda hamwe kw’abahunze benshi i Mweso na Kitchanga hari ibyago by’icyorezo cya cholera kubera ubuto bw’aho bari n’ubukene bw’isuku n’iby’ibanze.

Ikigo cyigenga Strategic Intelligence Service gisesengura ibijyanye n’umutekano muri Africa kivuga ko imirwano irimo kuba muri Rutshuru na Masisi “itanga ishusho ko ibintu bishobora kumera nabi”.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abagaba bakuru b’ingabo zo mu miryango itandukanye ihuza ibihugu muri Africa bateraniye i Addis Ababa ku kibazo cya DR Congo aho batangaje ko “bahangayikishijwe n’uko ibintu byongeye kumera nabi”.

Leta ya DR Congo, inzobere za ONU, hamwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bivuga ko inyeshyamba za M23 zifashwa na leta y’u Rwanda, Kigali ivuga ko idafasha M23.

Mu bari mu nama y’i Addis Ababa kuwa gatanu harimo Lt Gen Mubarakh Muganga umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Jacques Ychaligonza umugaba w’ingabo wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu ngabo za DR Congo, Lt Gen Otavio Rodrigues De Miranda Filho umugaba w’ingabo za MONUSCO n’abandi…

Itangazo risoza iyi nama rivuga ko umutekano mucye muri DR Congo urimo guterwa n’ibikorwa “by’ubugizi bwa nabi no guhonyora uburenganzira bwa muntu bikorwa na M23, n’indi mitwe y’inyeshyamba, irimo FDLR na ADF.

Intangazo ry’iyo nama risaba “guhagarika [imirwano] ako kanya no gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro” hamwe no gufungura amayira ku mfashanyo ku baturage bari mu kaga.

Imiryango ifasha ivuga ko hitezwe guhunga kurushaho kw’abandi baturage. Kugeza ubu, abaturage miliyoni 2.4 ni impunzi z’imbere mu gihugu mu ntara ya Kivu ya Ruguru, harimo hafi 950,000 bo muri teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo ahashegeshwe n’imirwano ya M23 na leta mu mezi yashize.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *