AMAKURU AMATORA

DR Congo – Amatora aratangiye; Amakuru n’imibare ukeneye kumenya.

DR Congo – Amatora aratangiye; Amakuru n’imibare ukeneye kumenya.
  • PublishedDecember 20, 2023

Abantu basaga hafi miriyoni 44 bazindukiye mu matora rusange muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari gutora umukuru w’igihugu, abashingamateka ku rwego rw’igihugu n’urw’intara, hamwe n’abayobozi b’amakomine.

Ibiro by’amatora mu gihugu cyose ni 74.000. Biteganijwe gufungura ku isaha ya saa sita12 z’ijoro hanyuma bigafunga ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ariko nko ku murwa mukuru Kinshasa kuri iyo saha abantu bari bataratangira kwitabira gutora uretse ko n’ubwitabire bukiri hasi.

Ku biro bikuru by’amatora biri ku ishuri rya Athénée de la Gombe, aho bitegekanijwe ko umukuru w’igihugu usanzweho, Felix Tshisekedi, n’uwo bahanganye, Martin Fayulu bajya gutorera, sibye ko nabyo bitarakingura.

Ku ishuri Athénée de la Gombe niho bitegekanijwe ko umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi n’umwe mu bo bahanganye Martin Fayulu bajya gutorera.

Abashinzwe amatora bari bakiri kumanika intonde z’abatora bakizana n’ibindi bikoresho. Ibijyanye n’uko gukererwa gukingura ibiro by’amatora, umukuru w’ibyo biro, Vernau Kongolo, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko icya ngombwa ari ukubahiriza amasaha 11 yagenewe amatora, atari ugufungura ibiro by’itora.

Yagize ati: ”Aha batangiye gutora ku isaha ya saa mbili za mu gitondo, ubaze amasaha 11 agenewe amatira, bisobanuye ko barasoza gutora ku isaha ya saa moya z’ijoro.”

Amasaha yo gutangira amatora yageze ababishinzwe bataramara kwitegura.

umurwa mukuru Kinshasa, umujyi usanzwe urangwa n’urujya n’uruza rwinshirw’abantu, kuri uyu munsi w’amatora mu masaha yo mu gitondo imihanda yose irasa n’iyambaye ubusa kuko nta bantu benshi bayigaragaramo.

Umukuru w’igihugu wari usanzweho, Felix Tshisekedi ari mu bahatanira manda ya kabiri y’imyaka itanu. Mu bo bahanganye abakomeye cyane ni batatu. Harimo Martin Fayulu bari bahanganye mu matora yo mu 2018. Fayulu akaba yarakomeje kwemeza ko icyo gihe yibwe amajwi kuko ngo ariwe wari watsinze amatora.

Mu mihanda ya Kinshasa nta rujya n’uruza rwinshi rwahazindutse nk’uko byari bisanzwe.

Moïse Katumbi wigeze kuba umuyobozi w’intara ya Katanga. Mu 2018 ntiyashoboye kwiyamamaza n’ubwo yari yabyifuje. Icyo gihe yangiwe kwinjira mu gihugu avuye hanze kugira ngo aze kwiyamamaza.

Umushya muri abo bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu noo0o muri politiki, ni umuganga Denis Mukwege. Akaba yaramenyekanye nyuma y’igihembo cy’amahoro yegukanye cya kitiriwe Nobel yahawe mu 2018.

Mukwege yashimiwe ku bikorwa bye byo kuvura abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ntara zo mu burasirazuba bwa Congo zimaze imyaka hafi 30 mu ntambara n’izindi mvururu zihahora.

Mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, harimo umugore umwe. Uyu ni Marie-Josée Ifoku w’imyaka 58, si ubwa mbere ahataniye uyu mwanya kuko no mu 2018 yari mu bahataniraga iyi ntebe.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *