IMIKINO

Dosiye y’umukinnyi kylian Mbape yatangiye gukurikiranwa

Dosiye y’umukinnyi kylian Mbape yatangiye gukurikiranwa
  • PublishedDecember 2, 2023

Ikinyamakuru Football London ducyesha iyi nkuru, cyanditse ko uyu mukinnyi wakunze kugaragaza ko ashaka gukinira Real Madrid yo muri Espagne, ibye na Los Blankos ntabwo bikimeze neza kuko yakunze kuyibeshya inshuro nyinshi, bikarangira yongereye amasezerano muri Paris Saint-Germain.

Umwaka utaha ni bwo amasezerano ya Kylian Mbappe azarangira muri Paris Saint-Germain. Benshi biteze ko ashobora kuzajya muri Real Madrid ku buntu, ariko amakuru ava mu mujyi wa London avuga ko Arsenal nayo imushaka ku buryo bukomeye.

Bimwe mu byibazwaho na benshi, ni ukuba Arsenal ishobora kubona amafaranga yo guhemba Kylian Mbappe, dore ko yamaze kuba umukinnyi uhenze.

Amakuru Football London yavanye muri Arsenal, avuga ko nta kibazo cy’amafaranga Arsenal ifite, ku buryo yananirwa guhemba Kylian Mbappe.

Bivugwa ko mu gihe Kylian Mbappe yaba aterekeje muri Real Madrid nk’uko yakuze biri mu nzozi ze, ikipe ya Kabiri ihabwa amahirwe yo kumwegukana ni Arsenal yo mu Bwongereza.

Arsenal ikeneye umukinnyi wo gukora itandukaniro nka Kylian Mbappe. Umwaka w’imikino ushize, yabuze igikombe cya Shampiyona ya English Premier League igitwawe na Manchester City.

Muri uyu mwaka nabwo igaragaza ko izahatana dore ko bigaragara ko igifite imbaraga. Magingo aya ni nayo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza.

Biramutse bikunze ko Mbappe ajya muri Arsenal, yafatanya na ba rutahizamu bayo gushaka ibitego. Ubwo yaba aje gukorera mu ngata Eddie Nketia, Gabriel Jesus, Gabriel Martinelli, Bukayo Saka n’abandi.

Arsenal yatangiye gutekereza kuba yazasinyisha Kylian Mbappe, ubwo azaba asoje amasezerano ye muri Paris Saint-Germain

Mbappé ashobora kujya muri Arsenal

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *