AMAKURU

Dosiye ya Kazungu Denis umaze iminsi irenga 60 muri gereza nkuru ya Nyarugenge i Mageragere azaburaninshwa Mu ntangiriro z’undi mwaka

Dosiye ya Kazungu Denis umaze iminsi irenga 60 muri gereza nkuru ya Nyarugenge i Mageragere azaburaninshwa Mu ntangiriro z’undi mwaka
  • PublishedDecember 8, 2023

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwa maze kuregera mu mizi dosiye buregamo Kazungu Dennis, ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 14.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamaze kwakira ikirego mu mizi ndetse biteganyijwe ko Kazungu Dennis azaburanishwa mu ntangiriro z’umwaka utaha, ku itariki 5 Mutarama 2024.

NKu wa 26 Nzeri 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko Kazungu afungwa by’agateganyo iminsi 30, kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ndetse n’izituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Nyuma y’iminsi 30 Ubushinjacyaha bwongeye gusaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko Kazungu, yakongerwa iminsi yo gufungwa by’agateganyo kubera ko iperereza ku byaha akurikiranyweho ryari rigikomeje kuko bwari bugishakisha imyirondoro y’abakorewe ibyaha bose.
Ubwo yabazwaga n’umucamanza ku cyo yavuga ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, Kazungu wari i Mageragere yavuze ko ibyo busaba ntacyo yarenzaho mu gihe byaba ari byo bizatuma haboneka ibindi ku byaha akurikiranyweho.
Ku wa 27 Ukwakira 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Kazungu Dennis akomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze ndetse dosiye itunganywe iregerwe urukiko mu mizi.
Kuri ubu Ubushinjacyaha bwamazekuyiregera urukiko ndetse muri Mutarama 2024 nibwo azatangira kuburanishwa, hamenyekane uko ibyaha akekwaho yabikoze n’ibihano asabirwa n’Ubushinjacyaha.
Kazungu Dennis akurikiranyweho ibyaha icumi birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwaro  n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.
Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashyingura, Kazungu yabwiye Urukiko ko yabazizaga ko bamwanduje SIDA ku bushake nubwo byaje kunyomozwa kuko mu bizamini by’amaraso byafashwe byagaragaye ko Kazungu atarwaye SIDA.
Nubwo amatariki yamaze gutangwa ariko ntibiramenyekana niba Kazungu, azaburanira ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyangwa ruzimurira imirimo yarwo aho yari atuye yanakoreye icyaha nk’uko bikunze kugenda kuri bamwe.
Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *