IYOBOKAMANA

Dore uko byagenze mu minsi irindwi yabanjirije icyumweru cya Pasika ubwo biteguraga umuzuko wa Yesu

Dore uko byagenze mu minsi irindwi yabanjirije icyumweru  cya Pasika ubwo biteguraga umuzuko wa Yesu
  • PublishedApril 2, 2023

Ku cyumeru tariki 09 Mata cyari icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika ubwo abakirisitu bibuka kuzuka k’Umucunguzi Yesu. Icyumweru kibanza ni umunsi bamwe bizihiza bibuka Yesu yinjira I Yerusaremu ahetswe n’indogobe aherekejwe n’abantu benshi.

Kuri Yesu kwinjira mu murwa wa Yerusaremu byabaye icyumweru cy’umbabaro n’agahinda gakomeye ndetse n’urupfu. Kugirango zane agakiza nkuko byanditswe muri Yohana: 3:14-17 “Kandi nkuko Mose yamanitse inzoka mu butayu ni ko umwana w’umuntu akwiye kumanikwa kugirango umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho. Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe nawe.”

Abakirisitu bakwiriye gutekereza muri iki cyumweru cya Pasika urugendo rwose Yesu yakoze kugirango azanire abatuye isi agakiza, hakaba hashize imyaka irenga 2000.
Icyumweru cya Mashami

ku cyumweru Yesu yinjiye I Yerusalemu ahetswe n’indogobe

Yohana: 12:13 “Benda amashami y’imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hozana hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka, ni we Mwam w’Abisirayeli.”

Kuwa mbere

Yesu yirukanye abaguriraga mu rusengero
Mariko: 11:17 “Arigisha ati “Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo “Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”
Abatambyi bakuru n’abanditsi babyumvise bashaka ukobamwica.

Kuwa kabiri

Yesu yigisha mu rusengero
Nubwo yakoze imirimo n’ibitangaza ariko abayobozi b’idini ntabwo bamwemeye
Yohana: 12:44-46 “Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye, numbonye aba abonye uwantumye. Naje mu isi ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima.”

Kuwa gatatu

Uburakari bwariyongere
Luka: 22:3-4 “Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikaryota, yari mu mubare w’abo cumin a babiri. Aragenda avugana n’abatambyi bakuru n’abatware b’abasirikare uko azamubagenzereza.”

Kuwa kane

Asangira n’abigishwa bwanyuma
Matayo:26:27-28 “Yenda igikmbe aragishimira arakibaha arababwira ati “Munywere kuri iki mwese, kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava kubwa benshi no bababarirwe ibyaha.”
Ajya mu gashyamba Getsemani
Matayo: 26:39 “Yigira imbere ho hato arunama arasenga ati “Data niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”

Kuwa gatanu

Yesu akatirwa igihano cyo gupfa
Yesu ajyanwa kubambwa
Mariko: 15:21 “Abatambyi bakuru n’abanditsi na bo baramucyurira, bamushinyagurira batyo barengurana bati “Yakijije abandi ntabasha kwikiza.”
Luka: 23:34 “Yesu aravuga ati “Data ubababarire kuko batazi icyo bakora.”
Mariko: 15:34 “Ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eloyi, Eloyi, Lama sabakitani? Risobanurwa ngo Mana yanjye, Mana yanjye ni iki kikundekesheje?”
Yesu arapfa
Luka: 23:47 “Nuko umutware w’abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.”

Kuwa gatandatu

Pilato ashyiraho abarinzi bo kurinda imva ya Yesu
Matayo: 27:66 “Nabo baragenda barindisha igituro, bahoma ubushishi ku gitare kugira ngo bagiteranye n’umunwa w’igituro babushyiraho ikimenyetso abarinzi bahari.”

Ku cyumweru

Imva irarangaye
Yohana: 20:15 “Yesu aramubaza ati “Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?” Yibwirako ari umurinzi w’agashyamba aramubwira ati “Mutware niba ari wpwe umujyanye ahandi mbwira aho umushyize nanjye mukureyo.”
Yarazutse
Yohana: 20:20 “Amaze kuvaga atyo abereka ibiganza bye n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Umwamibaranezerwa.”

Infochretienne.com

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *