UBUZIMA

Dore impamvu zishobora gutuma abashakanye babura urubyaro

Dore impamvu zishobora gutuma abashakanye babura urubyaro
  • PublishedNovember 28, 2023

Dr. Mwesigye David, Inzobere mu kuvura indwara z’abagore by’umwihariko yibanda cyane ku burumbuke bw’umugore no ku mugabo, asobanura ibintu bishobora gutera umuntu kubura urubyaro.

Ni umuganga ukorera kuri Women Health and Facility Clinic iherereye i Kabeza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko kuba umuryango kuba wavuga ngo wabuze urubyaro, bisobanura ko baba bamaze amezi 12 babana umunsi ku wundi ariko gusama bikaba byaranze.

Amezi 12 bivugwa ku mukobwa cyangwa ku mugore utarageza imyaka 35, ashobora gusama byihuse. Iyo ari ababana nk’umugabo n’umugore akaba agejeje imyaka 35 no kuzamura, we iyo ageze amezi 6 aba afite amahirwe yo kuba yasama.

Mu kiganiro ‘Menya Wirinde’ gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, yagize ati: “Ni byiza ko we yatugeraho mu gihe amezi 6 ageze atarasama, mu gihe yaba afite imyaka 35 no kuzamura.

Ariko wa wundi uri munsi y’imyaka 35 we ni byiza ko yategereza amezi 12 babana nk’umugabo n’umugore umunsi ku wundi”.

Asobanura ko impamvu zo kutabyara zishobora guterwa n’umugabo kuko ngo ubushakashatsi bwagaragaje ko kubura urubyaro 40% bishobora guterwa n’umugabo na 40% bikaba byaterwa n’umugore.

Dr. Mwesigye avuga ko ku ruhande rw’umugore hari impamvu zo kutajya mu burumbuke. Nyamara, kujya mu mihango k’umugore buri kwezi ntibivuze ko ajya mu burumbuke.

Ati “Icyo uburumbuke bivuze ni iki? Ni uko habaho intanga ngore igomba gukura mu gihe cy’ukwezi k’umugore, iyo ntanga ngore iyo ikuze, igomba kuzahura n’intanga ngabo.”

Umugore kutajya mu gihe cy’uburumbuke kwe, ni imwe mu mpamvu ya mbere yo kutabyara.

Akomeza agira ati: “Impamvu ya kabiri ku mudamu iterwa n’uko ajya mu burumbuke ariko ntatwite. Usanga tumusuzuma tukabona ameze neza n’umugabo ameze neza ariko ugasanga ntashoboye kuba yasama.

Indi mpamvu ni ukureba, ese muri nyababyeyi harimo ikibyimba gituma umubyeyi atasama?”

Indi mpamvu ishobora guturuka ku miyoborantanga. Intanga ngabo ishobora kujya guhura n’intanga ngore igasanga imiyoborantanga irafunze.

Ku mugabo harebwa niba intanga ngabo zifite imbaraga, zifite umuvuduko uhagije. Ibyo byose ni bya byago byo kudatera inda bingana na 40% birebwa ku mugabo.

Yagize ati: “Iyo dusanze bose ari bazima, ubuvuzi dutanga duhera kuri za mpamvu zibitera”.

Indwara zishobora kuba intandaro zo kudasama

Abantu bashobora gutinya kuboneza urubyaro noneho yasama agashaka kugira ngo ayikuremo mu buryo butari bwiza akaba yarwara bigatuma ya ndwara yo kuba yakuramo nk’inda, ugasanga imiyoborantanga irifunze.

Indwara yo kuva cyane unababara mu mihango. Iyo ndwara yo kuva cyane ukiri umukobwa bishobora kuzakuviramo gutuma imiyoborantanga yifunga.

Ibibyimba bishobora kwibasira nyababyeyi ntube washobora gusama. Hari kandi indwara ushobora kurwara kubera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ikangiza imiyoborantanga.

Agira ati: “Ni yo mpamvu mugomba kwirinda mugakoresha agakingirizo mu gihe ukiri umukobwa, ukikingira kugira ngo wirinde izo ndwara zishobora kwangiza imyanya myibarukiro”.

Dr. Mwesigye agaragaza ko uko ubuvuzi butera imbere ari na ko ubuzima butera imbere. Aha ni ho ahera agira inama abantu kwivuza hakiri kare kuko ngo uko utinda kwivuza ni ko bihinduka ikigugu kubyivuza bikagorana.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *