SOBANUKIRWA

Dore impamvu abarasita bambara ibirenge bibuka Bob Marley

Dore impamvu abarasita bambara ibirenge bibuka Bob Marley
  • PublishedMay 13, 2024

Benshi bakunze kwibaza impamvu mu kwibuka Bob Marley bamwe mu barasita (Rasta) n’abemera amahame y’umuryango w’Abarasita ku Isi bambara ibirenge.

Bob Marley afatwa nk’impirimbanyi yo kumenyekanisha Rastafari (Rastafarian) mu bice bitandukanye by’Isi, nk’Umuryango w’iyobokamana na Politiki wimakaza ubumwe, amahoro n’urukundo biri mu nkingi z’ibanze.

Tariki 11Gicurasi 2024, ni bwo Bob Marley yibukwaga nyuma y’imyaka 43 amaze yitabye Imana.

Mu gushaka kumenya byimbitse impamvu bamwe mu barasita n’abemera amahame ya rastafari bambara ibirenge mu gihe cyo kumwibuka, Umunyarwanda Ras Kimeza umaze imyaka 45 ari Umurasita yahishuye byinshi kuri ubwo buryo bwo kumuha icyubahiro.

Yagize ati: “Ni byo ni igikorwa kibaho nanjye tuvugana narabikoraga cyane muri za 1987. Ku munsi wo kwibuka Bob twambaraga kirasita, tukadodesha ama Bubu, inkweto tukazisiga mu rugo, n’ubu hari ababikora, hari n’abatabikora kuko ni ubushake bw’umuntu. Kuko ntabwo Bob yasize avuze ngo mujye munyibuka mwambaye ibirenge.”

Yongeraho ati: “Kubikora ni uburenganzira bw’umuntu, ntabwo ari itegeko nta nubwo ari umwe mu mihango ivugwa ngo nitujya kwibuka Bob tuzabikore gutyo. Ahubwo hari igihe umuntu avuga ati kugira ngo nerekane ko nababaye koko ndi mu kababaro reka nkuremo inkweto ngende.”

Uretse bamwe mu barasita bakora icyo gikorwa mu gihe bibuka Bob Marley, Ras Kimeza avuga ko hari n’abandi babikora mu buzima bwabo bwa buri munsi bitewe n’imyemerere yabo ishingiye ku burasita.

Ati: “Usibye ko hari n’inshuti yanjye y’umurasita ikomoka muri Ghana, yashatse umugore w’Umunyarwandakazi biba ngombwa ko ahatura, we ntabwo ajya yambara inkweto mu buzima bwe. Bitavuze ngo ni ukwibuka Bob, yansobanuriye ko iyo yambaye inkweto hari umubano yagombye kugirana n’igitaka utabaho, kandi yaragikomotsemo.”

Yongeraho ati: “Kwambara ibirenge abifata nk’umuti, kandi abishingira ku myerere ya Rastafari, yemera ko umuntu yakomotse mu gitaka.”

Rastafari ni imyemerere ihuza iyobokamana na politiki yatangiye mu myaka ya 1930 ihereye mu gihugu cya Jamaica. Uyu munsi yakwirakwiye ku Isi yose, ikaba ihuza ubukirisitu bwa giporotesitanti, imyemerere y’imyuka idasanzwe, kwimakaza ubunyafurika ndetse no kugira ubumenyi buhagije mu bya Politiki.

Abarasita bizera Imana y’Abayahudi ari na yo bita Jah. Bizera ko Kirisitu yaje mu Isi nk’uburyo bw’Imana bwo kwigaragariza umuntu.

Bamwe mu Barasita bemera ko Yesu Kirisitu yari umwirabura, mu gihe abenshi bibanda cyane ku mwami w’abami wa Ethiopia Haile Selassie bamugaragaza nka Mesiya w’Abirabura ndetse akaba ari Yesu Kirisitu wongeye kuvukira mu Isi.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *