Uncategorized

Dore ibyaranze Italiki ya 30 Ugushyingo mumateka y’Isi

Dore ibyaranze Italiki ya 30 Ugushyingo mumateka y’Isi
  • PublishedNovember 30, 2023

Uyu munsi ni Italiki ya 30 Ugushyingo ikaba umunsi wa 4 w’cyumweru cya 48 mu byumweru bigize umwaka ku njyengabihe ya Gregoire (Gregoire Calendar), ukaba ari umunsi wa 334 mu minsi igize umwaka bivuze ko habura iminsi 31 ngo umwaka urangire.

 

Iyi taliki ya 30 Ugushyingo mungengabihe ya Kiliziya Gatulika bazirikana Mutagatifu Andereya(Andrew)wanabaye intumwa ya Yezu(Yesu), akaba umuvandimwe w’Intumwa Petero.

Bimwe mu byaranze taliki ya 30 Ugushyingo mu mateka.

1406: Hatowe Papa Grégoire XII.

1810: Havutse Oliver Fisher Winchestter, umucuzi w’imbunda z’ubwoko bunyuranye.

1817: Havutse Théodore Mommsen, umwanditsi akaba n’umunyamateka. Yakusanyije inyandiko zinyuranye akora n’ubushakashatsi ku mateka ya Roma. Yabiherewe igihembo Nobel mu Buvanganzo mu 1902.

1874: Havutse Sir Winston Churchill, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1932 no mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Sir Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza.

 

1939: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zagabye ibitero muri Finland zirayigarurira.

1942: Mu Bufaransa, hatowe itegeko ryemerera abagore kuba abaganga. Mbere yaho ntibari babyemerewe n’ababikoraga babigiraga rwishishwa.

1956: Ni bwo bwa mbere mu mateka ya Televiziyo ku Isi hose hatambutse ikiganiro cyafashwe mbere (Pré-enregistrée /Pre-recorded).

1956: Ni bwo ku myaka 21 gusa, Floyd Patterson yabaye igihangange ku Isi mu mukino w’Iteramakofe akiri muto kurenza abamubanjirije bose. Yaciye aka gahigo amaze guhigika Archie Moore amutsinze K.O.

Floyd Patterson
1966: Barbados yatangiye kwigenga, yibohora ingoyi y’ubukoloni bw’Abongereza.

1967: Ni bwo Yemen y’Amajyepfo yabonye ubwigenge.

1980: Ni bwo Jocelyne Triadou yabaye igihangange ku Isi mu bakobwa bakina judo bafite ibiro biri munsi ya 72, ubwo yabaga championne du monde.

1988: Hasohotse Film yakunzwe yiswe “Itinéraire d’un enfant gâté” ya Claude Lelouch, irimo Jean-Paul Belmondo, Richard Anconina na Marie-Sophie L.

1991: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatwaye Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru ukinwa n’abagore. Iki gihugu cyatsinze Finland mu mukino wa nyuma wabereye mu Bushinwa.

 

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1985: Kaley Cuoco, Umunyamerika wari umukinnyi wa filime akerekana n’imideli.

1986: Jordan Farmar, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2010: Rajiv Dixit, umuhanga muri Siyansi ukomoka mu Buhinde; ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane muri Suède.

2010: Garry Gross, Umunyamerika wari gafotozi mu buryo b’umwuga.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *