AMAKURU

Donald Trump hamwe n’abantu 18 bareganwa, bafatiwe icyumba muri gereza

Donald Trump hamwe n’abantu 18 bareganwa, bafatiwe icyumba muri gereza
  • PublishedAugust 16, 2023

Uyu mugabo wahoze ayobora Amerika akurikiranyweho ibyaha byakurikiye imvururu zatewe no kutemera ibyavuye mu matora yo mu 2020.

Bivugwa ko yemeye kwishyikiriza Polisi mu Mujyi wa Georgia kuko ibyo akurikiranyweho ari ibyaha bifite ibihano bishobora gutuma umuntu afungirwa muri gereza. Byitezwe ko Trump nagera kuri iyo gereza, azahamara amasaha make, gusa ko hari abandi bo bashobora kuzagumamo bafunzwe.

Iyi gereza ni imwe mu zishaje zo muri Amerika ndetse yigeze kuvugwa cyane ubwo yapfiragamo umugororwa mu minsi ishize. Ni gereza yangiritse mu bice bimwe na bimwe, itagira amazi ahagije ku buryo abagororwa bamara iminsi batarakaraba.

Ku wa Gatatu nibwo abayobozi b’iyo gereza bavuze ko Trump hamwe n’abandi 18 bareganwa hamwe bamaze gufatirwa icyumba. Bazahava bahita bajya imbere y’urukiko mu gihe nta cyaba gihindutse.

Ku wa 25 Kanama nibwo azitaba urukiko kugira ngo yisobanure ku byaha byo gushaka guhirika ubutegetsi.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Pat Labat, yatangaje ko Trump azakirwa nk’uko abandi bakirwa.

Abantu bakekwaho ibyaha bishobora gutumwa bafungwa, babanza gutegerereza muri gereza mbere yo kwitaba urukiko mu gihe batawe muri yombi, bategereje ko bahabwa kubwirwa ingwate batanga kugira ngo badafungwa. Bajyanwa muri gereza nyir’izina mu gihe bakatiwe igifungo kirekire.

Hari abantu bafungiwe muri iyi gereza ya Fulton iminsi irenga 90 mu gihe bari bategereje ko basomerwa n’inkiko cyangwa se batabashije kwishyura ingwate baciwe kugira ngo barekurwe.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *