Uncategorized

Don jazzY yavuze ko kureba ababagore bimugwa neza

Don jazzY yavuze ko kureba ababagore bimugwa neza
  • PublishedMay 31, 2023

Michael Collins Ajereh wamamaye ku izina rya Don Jazzy mu muziki, yatangaje ko kuba umugore yamuca inyuma akagirana umubano n’abandi bagabo, ntacyo byamutwara kuko ngo kubana n’umugabo cyangwa umugore urenze umwe ari ibintu karemano.

Jazzy usanzwe ufite inzu itunganya  umuziki ya Mavin Records, yatangaje ko atari mu bwoko bw’abagabo bagira umugore umwe, ngo kubera ko kuba afite umukunzi bitamubuza kubona abandi bagore beza bakaba banamukurura kuruta uwo bari kumwe.

Uyu muririmbyi akaba n’umugabo utunganya umuziki, ibi akaba yabitangaje ubwo yari kumwe n’Umunyakuru Chinedu Ani Emmanuel uzwi nka Nedu.

Don Jazzy yakomeje abwira uyu munyakuru ko iyo ari mu rukundo n’umukobwa, n’ubundi uwo mukobwa aba afite abandi bakobwa b’inshuti ze beza cyane akumva nabo yabatereta.Kuri Don Jazzy gucibwa inyuma n’umukunzi we ntacyo bimutwaye

Ati “Kuri nge nta kibazo mbibonamo kuba umukobwa dukundana yaryamana n’undi mugabo, kubera ko nange mba mfite abandi benshi turi inshuti. Ntabwo ndi mu bwoko bw’abagabo baguma k’umugore umwe.

Sinzi nzi nge nuko babigenza, kubera ko umukobwa w’inshuti yange aba afite abandi bakobwa benshi b’inshuti ze kandi beza, mba numva nabo bose twabana.”

Yakomeje agira ati “Ndi mu bantu bakunda abagore beza cyane. Buri gihe n’ikintu kiba cyinkomereye cyane gufata amaso yange ngo nyafunge mu gihe mbareba.”Don Jazzy ntabasha gufunga amaso ye iyo abonye abagore beza

Uyu mugabo yavuze ko adashaka kubaho abantu bamwizera cyane, ko ahubwo ashaka kuba umwizerwa w’igihe kizaza.

Don Jazzy w’imyaka 41, ubwo yari afite imyaka 20 yaje gushakana na Michelle Jackson ariko nyuma y’imyaka ibiri baratandukana mu ibanga rikomeye.

Kuva icyo gihe ntiyari yongere gushaka. Zimwe mu mpamvu atanga ngo ni uko urukundo rubabaza.

 

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *