IMYIDAGADURO

Don Jazzy ku myaka ye 41 ntagahunda yo gushaka umugore

Don Jazzy ku myaka ye 41 ntagahunda yo gushaka umugore
  • PublishedJune 27, 2024

Umunyabigwi mu kureberera inyungu z’abahanzi no gutunganya umuziki Michael Collins Ajereh (Don Jazzy), yashyize hanze impamvu agejeje imyaka 41 nta mugore nta n’umwana.

ibi yabitangaje igihe yasubizaga umwe mu bakoresheje urubuga rwa X, amushinja gukurikirana aba slay queen bo kuri Instagram bose.

yanongeyeho ko ngo akunda gukora wenyine ariko ngo igihe nikigera uwo azashima niwe uzimira ibyo yakoreye byose.

Nubwo bimeze bityo ariko, yigeze gutangaza muri 2021, ko yigeze gushakana n’umunyamideri wo muri Amerika witwa Michelle Jackson muri 2003, gusa nabyo ntibyatinze kuko bamaranye imyaka 2 gusa bahita batandukana, icyo gihe yari aite imya 20.

Si ibyo gusa kuko yanavuze kubakomeza kumushinja kugira abana, muri 2023 nabyo yarabihakanye. Uyu musore w’imyaka 41 nta mwana nta n’umugore ari mubaherwe bagize uruganda rwa muzika kuko afite Miliyali zisaga 53Rwf, ubwo ni Miliyoni 40 z’amadorali.

Written By
fidelia nimugire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *