Dele Alli yanze nyina umubyara wigize inkunda rubyino none ntibavugarumwe.
Inzozi z’abakinnyi benshi b’umupira w’amaguru ni ukugera ku gasongero haba mu kwamamara ndetse no mu bushobozi hagendewe ku byo binjiza ni ukuvuga amafaranga, bityo bakabasha kwibeshaho no kubeshaho imiryango bakomokamo.
Gusa si buri mukinnyi wese urota atya ngo nakabya inzozi azibuke azibuke umuryango, bitewe ni impamvu zitandukanye zaba izamuturutse cg se izaturutse ku muryango yakuze arota kuzakura mu menyo y’abasetsi . Ibi byatumye hariho abagiye bagera ku gasongero ariko ikijyanye n’umuryango bakomotsemo bakawurebera ku rutugu.
Dele Ali yanze se na nyina ku rwego utabyumvaho, ubu akina mu ikipe ya muri Beskitas ariko ni intizanyo ya Everton.
Mu buto bwe yashaririwe n’ubuzima kugeza ku rwego yirebaga akabona ahazaz ntaho, ibi ni ibintu adatinya kuvuga ko byose byagizwemo uruhare n’ababyeyi be bombi.
Ubwo yari afite imyaka itanu se yafashe indege yigira mu butembere muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika amusigana na Nyina mu Bwongereza. Ikibazo cyaje kuvukamo ni uko Nyina basigaranye yari inkundarubyino ndetse akaba n’umusinzi ruharwa. Se yavuye muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika aho kugaruka mu rugo yigira mu gihugu cya Nigeria aho avuka. Deli Ali akomeza kugoka ari kumwe na nyina wari umusinzi kabuhariwe mu gace Milton Keynes.
Ku myaka 9 yabonye ubuzima bwo gukomeza kubana na Nyina Denise bumugoye agerageza gushaka uko yasanga se Kehinde muri Nigeria kugira ngo akomezanye we. Nabyo ntibyamworoheye ariko aza kugerayo gusa naho urukundo rwa kibyeyi yari yari yiteze rwagoranye nko kunyuza urushinge mu izuru ry’urushi. Yamaze yo imyaka ibiri yonyine agarukira mu gihugu cy’Ubwongereza kongera kubana na Nyina umubyara.
Ku myaka 13 kwihangana byaramunamiye maze atakambira Harry Hickford umwana babanaga mu nderabakinnyi ya Milton Keynes amusaba ko bakwitahanirana. Kubera umubano wari hagati y’aba bombi Hickford yabyemeye atazuyaje. Baragiye bageze iwabo wa Hickford, abona abyeyi badasanzwe, umwana wakuriye mu buzima bushaririye yahise yisabira kuguma aho mu rwo rugo. Ababyeyi ba Hickford bamubajije impamvu atangirira inkuru y’ubuzima ahereye ku myaka 4. Bakibyumva ntibamugoye baramwemereye, kuva uwo munsi atangira kujya mu myitozo ajyanye na Hickford bavuye mu rugo rumwe.
Kugeza magingo ababyeyi ba Hickford abafata nk’abanyeyi be n’ubwo batigeze bamwiyandikaho mu buryo bwemewe n’amategeko nk’umwana bemeye kurera bataramubyaye ibizwi nka (adopting) mu rurimi rw’icyongereza.
Mu mwaka 2016 ubwo yasinyiraga iki ya Thothenum Hotspurs nawe yahisemo kudakoresha izina Ali, izina ry’umumuryango yavukiyemo akanaruhiramo uwa Kavuna atangira gukoraha Dele kuri jezi kandi ubundi aba benedata bakunda gukoresha iry’umuryango .